Thursday, March 16, 2017

LOVE STORY| Burya Byari Urukundo (Igice cya kabiri)

INKURU Y’URUHEREREKANE
INKURU: BURYA BYARI URUKUNDO
IGICE CYA 2
Duherukana Luis na soso bahuriye mu gikoni, mu gihe Claude yari afite akazi katoroshye ko guhosha cg se guhagarika inzira zose zishoboka ngo soso na Dianne batazaganira byinshi. Icyo atazi rero ni uko soso we yamutahuye !
Basimyi banjye rero ubu turatangiye ntakundi !!!
Soso na Luis bahuriye mugikoni ariko ubwo kwa soso bakaba bari bafite umukozi witwa vestine nawe akaba ashaka kuza mu gikoni ngo arebe uburyo soso ateka kandi mubyukuri nk’umukozi ayo masaha ntahandi hantu yari kumva yishimiye kuba ari nko mu gikoni kuko ni ibiganiro byari biri muri salon bitamurebaga cyane.
Ubwo soso yarebye kure nk’umukobwa winkumi ashakira vestine akazi aba ahugiye ho ngo abahe umwanya baganire, Ubwo soso icyo yakoze yahise abwira mama Alice ati : » ese tante waretse na Sabine na vestine bakaba baguhambura mench (ibusuko) ko nabonye ka vestine kabizi « mama Alice rero yabyumvishe vuba ahamagara vestine na Sabine we Bari no kumwe baganira Ngo baze bamuhambureho ibyo bisuko.
Ubwo soso yagarutse mugikoni asanga Luis ari kuri téléphone we yari ateste imboga zo kuza kurisha umuceri ariko ubwo akaba yari ahamagawe na Claude amubwira ko akazi ke kegereje ko ashatse yaba ashaka uburyo yasezera aho yakoraga, undi akamubwira ati sinapfa gusezera ntaratangira akazi, nuko bahana gahunda yuko ejo bazahura na nyirabuja Ngo bavugane !
Ubwo bamaze kuvugana Luis abwira soso ati ese soso burya nawe ujya uteka ? Soso aseka aramusubiza ati ahubwo ujye umbwira ngutekere
Luis : ubwo byavugwa he umuntu nka we antekera ?!
Soso : nabikora rwose ! Kuko nabonaga no gucana bya kunaniye
Luis : ati cyakora ntakubeshye ibintu byo gucana imbabura birangora wagira ngo babyize nasohotse !
Soso : sha njye rero rwose ndabizi ujye umbwira ngufashe .
Luis : sha iyo nkuru sinzi aho yavugwa pe !
Ubwo ako kanya soso ajya munzu kuzana sauce tomates agezeyo azana na mafranga ibihumbi 5,000 agarutse abaza Luis ati ese uranywa agaki ngo nkuzanire twikize uyu muriro ?
Luis : sha njye we urebye meze neza akenshi ninywera amazi kandi cyaracyemutse ubu ndayafite .
Soso : ati wapi sinabyemera nanjye ndayakunda ariko iyo bibaye ngombwa ninywera panash(ubwoko bwicyinyobwa gisembuye gake)
Luis ntiyava kwizima ariko soso akaba yarigeze amubona ho ari kugura skol lager(ubwoko bwinzoga) Ubwo yari yasuwe numusore bakorana maze yinyabya kumuhanda yizanira iyo panash azana Niyo skol Maze arazifungura Ubwo Luis ntiyari kuyanga byari kuba nkagasuzuguro dore ko yatinyaga uwo mwali !
Ubwo baratetse bamenamo kuri ako gasemburo ariko ubwo bose bafite icyoba cyo kuvugana ariko imitima yabo yo Isa nikururana mo ukuntu haciye ho akanya ubanza ahari Luis ka skol kari kamaze kugwamo ati sha soso cyakora hahirwa umusore uzagutsindira kuko uteye neza pe kandi ugira n’umutima mwiza, Imana izabiguhembere.
Soso nawe abura aho akwirwa kubera kwishimira ko Luis amushimye niko guhita amubwira ati ese Ubwo usanze ari Wowe tugomba kubana ubuzima bwose busigaye wabyifatamo ute ?
Luis : sha umva soso rwose urebye nako ibyo bintu ntibishoboka gusa nkunda ukuntu ugira umutima mwiza soso nawe ati urakoze nawe yungamo ati aramuhamagara ati Luis nanjye nakunze ukuntu uteye mbona uri umusore mwiza kandi witonda !
Ako kanya bakiganira téléphone ya soso irasona abona ni Claude aramwihorera ntiya mwitaba maze Luis aramubaza ati ese ko utitaba uwo muntu soso ati rwose ndumva ntashaka kuvugana nawe. Ubwo Luis imboga zarahiye ateka numuceri Ubwo soso nawe yakaranze kabaye .
Ariko Ubwo Luis yagiye munzu mugihe ari gusohoka avayo agasimba kamugwa mujisho karamutokoza, abanza kugira ubwoba bwo kubwira soso ngo aze akamuvanire mo, ariko uburyo kamuriye byatumye ahita amuhamagara nawe aza vuba bahurira hanze aramwegera akavana mo Ubwo yagakuragamo amukozaho umubiri noneho aba nkusaze ariko icyo batemye Ubwo batokoranaga inyuma yabo kumuryango usohoka mama Alice yari ahari arimo asohoka aje kureba uko mugikoni bimeze ababonye muri ibyo ntiyakoma kuko yari aketse ibindi maze agiye kubavugisha yaravuze ngo nari ngize ngo muri gukundana, maze Luis aritanguranywa aravuga ati byahe ra ko ahubwo agasimba kari kanyivuganye ! Ahita abwira soso ati soso mukanya uze uvugane na Alice ambwiyeko ajyiye kuduhamagara ati ese ubundi byahiye cg uracyafite akazi nkoherereze umwe muri bariya bakobwa aze agufashe ?
Soso we rwose murabizi ko nta muntu numwe yashakaga ko agera hanze kuko yabonaga yabavangira bakabura uburyo biganirira.
Ubwo barakomeje baguma hanze ari babiri ariko Luis we ibyo yari ateste biri hafi kurangira Ubwo soso nawe ashaka uburyo ahisha vuba ngo nawe Ave hanze ariko ubwo iyo minota yari isigaye ngo Luis ahishe yayihise yicara mugikoni kugatebe aba aganiriza soso, soso we rero kubera ibindi vestine yari yabitetse yamaze gukawusha (gukaranga mu mavuta menshi) maze akora i sauce Ubwo nawe ategereza ko iyo sauce ye ibira. Maze soso yikuramo ubwoba Maze yiha akanyabugabo aragenda no kuri kugatebe Luis yari yicayeho nawe akicaraho Maze amufata kurutugu n’amaboko Yose maze arambika umusaya kuri yamaboko ye !! Ubwo Luis yahise ahinduka mu bitekerezo nawe yumva ntazi ibimubayeho niko guhindukiza agatebe nawe akegamiza inzu maze yicara inyuma soso nawe umuryama mu gituza nawe areba imbere ibintu byamushimishije cyane kuko yahoraga abibona mu ntekerezo ze uko yabaga abonye Luis !
Abazi Ubwo buryo bwo kwicarana utyo barabyumva vuba ni uburyo butuma umuhungu abasha gukora kugice cyo hejuru cy’umukobwa kabone Niyo waba utabigambiriye cg ntanaho wabibonye ! Ubwo Luis nawe ntiyabaye umwana Maze umubiri wuwo mwari awumara ibicuro uturije mu gituza cye. Baheze muri byo ariko ubonako hari icyotarasobanuka neza kuko hari ijambo buri wese yari afitiye undi ariko hatarabaho amahirwe yo kuribwirana, Ubwo bagumye mururwo bahagurukijwe nimpumuro y’umeceri washiriye ariko ubwo niyo sauce yari yabaye nkumugezi wo mu mpeshyi dore ko yahiye Kare ikabura uyitaho ubwo bose bahishirije rimwe Maze baratandukana bajya munzu umwe ukwe nundi ukwe
Ubwo nibwo Bari batandukanye ntibyahagaritse icyiganiro cyabo kuko bagikomereje kuri chat ariko ubwo hagati aho Luis yafashe téléphone ye asangamo izindi messages zoherejwe na Claude yewe harimo n’amafoto, izo messages Claude yazohereje ari kwereka Luis umuboss kazi bagiye gukorana undi yitegereje abona ni mama Alice aratungurwa cyane, abasore baheheta rero ntibatana no kwiyemera muri ayo mafoto yohereje mo ni photo ya soso abwira Luis ati uwo mukobwa rero ni uwo muri famille ye yitwa Solange ubu niwe ndikurya muri iyi minsi ariko araryoshye sana, gsa hari nakarumuna ke ntuzabure ubwenge !
Luis yahise amusubiza ukuntu abo bantu Abazi ko ndetse aba no munzu yabo, ariko Claude yaraye adasomye iyo message, kandi gahunda yo guhura kwabo ngo bakore amasezerano yari kuba kuwo munsi ukurikiye. Icyo nababwira ni uko Claude yibeshyeraga atari yari geze narimwe aryamana na soso nubwo yari abibeshye Luis, luis we rero ni ukuntu yari asanzwe azi Claude yahise abifata nkukuri noneho yatekereza ukuntu soso yamwisanzuragaho atangira gucyeka ko soso yaba ari indaya ntiyatekereza ko byaba ari urukundo amufitiye dore ko soso we yari yabuze nimbaraga zo kuba yabwira Luis ko amukunda.
Luis rero yakomwe munkokora Niyo nkuru mbese atangira guhagarika ibyiyumvuro cg se sentiment umugani waba bahanzi ariko nanone akiha akanyabugabo kuko nawe yari azi neza ko Claude ntawe bamarana kabiri !
Ubwo Luis yasubiye inbox (uruganiriro rwababiri) kwa soso maze abona soso yamwoherereje audio (amajwi) maze afunguye ngo yumve asanga ni record y'indirimbo yitwa ndagukunda y’umuhanzi witwa Queen James maze arayumva yongera gutekereza ku bintu byose soso yamukoreye nawe ahita amwandikira ati ako karirimbo nawe kakunezeze ! Ikigara gara nuko buri wese yari afite uburyo afatamo undi ari nabyo byatumaga babura uburyo babwirana icyibarimo.
Bwaracyeye rero gahunda yo gukora amasezerano y’akazi yegereje Luis yavuye murugo ajya kwa camarade ngo babanze bakore ipari(urupapuro bategeraho imikino) ni naho yafatiye ifunguro rya saa sita Ubwo bakoze iyo pari Maze bigeze nka saa kumi ajya kureba Claude ngo bajye kureba uwo mukire kazi, nuko baragenda bagezeyo luis abona imodoka imeze nkiya mama Alice ariko ntiyabyitaho maze barakomeza baragenda binjira muri bar Bari bapanze guhuriramo saa kumi nebyiri, Claude rero asanga Espérance yahamutanze yicaye no kuri table afata ka vin rouge Maze baramwegera baramusuhuza Maze Claude ati Espe nagutindiye se ?! Undi ati hoya Ubwo Luis nawe ati mwiriwe mama ali ?!
Maze Claude agwa mukantu uburyo abo bombi baziranye, ahita abwira Espe nkuko we amwita ati nuyu wamuchauffeur wawe nakubwiraga !
Espe : ati nibyo ?! None se akazi ke yari afite biragenda gute ?
Claude : ati umuntu se ko ajya ahari inyungu !
Espe : ati uyu we rero kuva Aba niwanjye biroroshye igihe cyose na mubona,niko Luis harya uzi icyongereza neza ?
Luis : yego ndakizi !
Espe : ubu rero umuntu ugiye kujya utwara ni umwubatsi wumunyamerica wifuje kuza kuyobora imirimo ya hôtel Alice agiye kubaka ndetse ninzu bazabamo inaha nibaramuka baje kudusura .
Kandi ubu tuvugana yahagurutse ararara i nailobi azaza ejo gsa imodoka yo yaraje ahubwo nimuze tujye kuyireba irare murugo tuzajye kuyimutwaramo aje,yitwa Willy.
Claude ati Ubwo rero ndumva mwavugana mu bijyanye n’umushahara, mama Alice ati nzajya nguha ibihumbi 200,000 Ku kwezi kandi ninzu ntuzajya unyishyura ahubwo ubu nibazaga aho nzahera ngusezerera munzu ngo nyituzemo chauffeur byangoye pe none Imana irabikoze !!
Ubwo bose inzoga banywaga bazinywa vuba mama Alice akata icyuma bajya kuzana iyo modoka yo mubwoko bwa Lexus !!
Ariko Bari munzira Soso yahise ahamagara mama Alice ati ese tante we uraza ryari ngo dutahe undi ati hari aho najyiye ndaje ngutware mukanya !
Nuko Ubwo bagezeyo imodoka Luis arayisuzuma , hanyuma mama Alice ahita abwira Claude ati ese ubundi mwajyanye na Luis ukamunyerekera aho ncururiza Maze akanzanira soso nanjye nkatebuka nkajya murugo gutegura icyumba cyuriya mushyitsi hakiri Kare.
Claude ati ntakibazo mama Alice yungamo ati ahubwo ni munyaruke nanjye ndwane niyi embouteillage(umuvundo wibinyabiziga) ntahe.
Claude rero abyumva vuba maze mama Alice aragenda na Luis na Claude nabo bajya iyo mu mujyi kuzana Soso. Luis rero yaratwaye ariko ibyishimo ari byose maze Claude ahita amubwira ati ugomba kungurira akantu vuba aha mugihe Claude atangiye kurya iminwa avuga ko nabona cash azabikora Maze yumva muri radio yitwa fight FM bavuze ngo Chelsea fc itsinze man city (amakipe akina umupira yo mubwongereza) bihuye nintego ye dore ko mu mikino yateye ariwo wari usigaye ngo atsindire 68,000 Frw ye !!
Umusore yarashimye cyane ahita abwira Claude ati cyakora Ndakubonera 50,000 nkejo nzakureba nyaguhe ntibyatinze baba bageze mu mujyi Maze bava mu madoka bagenda begera aho soso yari yicaye Maze Claude arebye neza abona soso arikumwe na Dianne icyoba kiramutaha, Ubwo kandi yari aje ari umusore ugiye kurisha Luis umubu dore ko yari yanamubeshye ko asanzwe amurya, ariko ntibyamworoheye kubera iyo mpamvu Ubwo barasuhuzanyije bisanzwe icyo nabibutsa ni uko abo batatu bize hamwe uretse soso wenyine.
Ubwo soso nawe yasaga nuwarambiwe kuko kuva mama Alice amuhamagaye amubwiye ko agiye kumwoherereza Luis ngo amutware atari yabashije kubyiyumvisha ikindi kandi yari anakumbuye kuvugana nawe no kumureba muri rusange kuko yaramukundaga. Claude ntiyavuze byinshi kuko yari afite ikimwaro uretse ko abahehesi b’umwuga bazi kwiyumanganya Maze abwira Luis ati njye rero Reka mbacike njye kureba imodoka ntahe naparitse hano hirya kuri MTVN wibuke ko uyu Claude yatwariraga iyo société.
Ubwo ariko areba kugenda atavuganye na Dianne nabyo abona sibyiza Ubwo niko kubwira Dianne ati waje c nkakugeza murugo ?
Diane rero ntiyari kwanga araza bagendana namaguru bagera kuri MTVN afata imodoka Maze Luis nawe yitwarira soso baragenda.
Ubwo Claude na Dianne bari munzira Diane abwira Claude ati chr wambabariye ukisubiraho koko ko ibintu uri kunkorera atari byiza abivugana ikiniga, Claude ati ariko ndagukunda sinzi ikibazo ufite ?
Dianne : ese koko niba unkunda niki wamburanye kuburyo umbangikanya na fille na soso ?
Ubu uziko naje hariya uriya soso ampamagaye ngo muganirize gato menye ko nawe umutereta aruko tante we amuhamagaye amubwirango mugiye kuzana ariho bihereye ambwirako wifuza kuba incuti ye gusa njye numvaga atari Wowe pe.
Claude : ngaho mbabarira chr ntago nzongera kubikora kandi impamvu soso namwiyegereje cyane nagiraga ngo mbonere luis akazi !(akaba aramubeshye yitwa Claude !!)
Dianne : ahhh ntawamenya fille c we
Claude : amusubiza numujinya ati ese ubundi ibyo twabiretse tukivugira ibindi ahubwo mbwira uzansura ryari ngo turangize ibibazo ?!
Dianne : uba wabinetse ahubwo ? Umuntu wanga no kunyitaba Ubwo wa kumva uvuze ngo warambuze
Claude : ese ubundi waje ukansura nonaha ?
Tugarutse kuri Luis na soso batashye ibyishimo ari byose nuko bari munzira soso abaza Luis ati « ese Luis iyo umbwira ko ugiye kudutwarira byari kugutwara iki ?!
Luis :sha nanjye ntabyo narinzi gusa nari nzi ko ngiye kuzabona akazi ko gutwara nkaba mpagaritse ako nari ndiho !
Soso : cyakora biranshimishije sha !!
Kandi ngira ngo nkumenyeshe ko…


kuva nki kubona nagukunze kandi nifuza ko twagumana ubuzima bwa njye bwose busigaye.
Luis : ati soso nanjye ndagukunda.
Ariko kubera uburyo nkubona nuburyo njye meze mbona rwose ntarihingutsa ariko ibimenyetso binyereka urukundo nkabibona.
Soso : njye natewe Ubwoba n’umunsi nakubonanye na Dianne, kuko nahise numva mpangayitse ko muri inshuti ?
Ese ubundi Wowe hari inshuti ufite ?
Luis : ntayo gusa nigeze kuyigira ariko ubu yarabyaye umugabo we aramuta ngo yigira hanze Ubwo rero hashize imyaka 3 yaranyanze kuko urumva yabyaranye nundi uretseko ayo makuru nanjye ntayahagazeho neza kuko we tumaze iyo myaka tutabonana ndetse nubu nta na numero ye ngira yewe ubanza atanakoresha Facebook ngo mbe nzi amakuru ye !
Ese Woe wagize inshuti niba atari ibanga ?!
Soso : sha narazigize ariko nta numwe nigeze nishimira kuko bose bancaga inyuma mpita mfata icyemezo cyo kutazongera gukundana dore ndinze ndangiza kaminuza mperuka gukundana muri secondary.
None se unyemereye ko tugiye kugirana umubano mwiza ?!
Luis : ntacyatuma ntabyemera ariko se hagati aho mabuja ndumva ko abimenye bitaba byiza.
Soso : urakoze kuba unyemereye urukundo naho tante we ntagutere icyibazo mfite uko nzajya mbigenza ntamenye ibyacu.
Ahubwo rero mukunzi ubu mpangayikishijwe nuriya musore Claude kuko aba anzengereza ngo dukundane kandi ntibishoboka kuko nifitiye rukundo rwanjye Luis Ubwo rero urugamba ni urwanjye nawe kuko amaherezo ashobora no kuzabibwira tante ko ashaka ko dukundana kandi tante banza yamushyigikira kuko barawubanye.
Luis : tuza kandi twizere Imana iza tuba hafi
Soso : cyakora nibyo kabisa.
Luis : kuko buriya yabonanye na Dianne ahari Dianne aramucyaha.
Soso : mchiih(arimyoza) ati sha uriya mwana Dianne arambaje pe uriya si umuhungu.
Tugarutse kwa Claude na Dianne Ubwo Claude yagumye kumuhatiriza ngo batahane kubera uburyo Dianne yashakaga gukosora Claude ntiyari kwanga kujyayo ubwo Dianne afata téléphone ye yandikira umukobwa babana witwa Ruth ati sha wihangane uteke nshobora kuza nkerewe ndikumwe na Claude.
Dianne iwabo hari mucyaro ariko akodesha mumujyi abana nuyu mukobwa witwa Ruth ubwo ba Dianne bagezeyo diane akora isuku munzu ya Claude ndetse ndetse bafatanya no guteka bateka icyayi maze bakora n’umureti bararya bamaze kurya Claude ati Cherie nonese ko numva iki cyayi cyinteye ubushyuhe ninjya muri douche sindi bugutindire cg mbanze nkujyane undi ati sha kora ibishoboka!
Claude : Ese ubundi ko ejo nzajya kukazi nka saa 10:00 wandaje ugataha ejo?!
Dianne : Hoya sha cherie ubwo se Ruth ko yarantegereje yabibona gute koko?
Claude: muhamagare ubimubwire.
Dianne: aravuga ati ariko ntacyo reka mwandikire.
Ariko ubwo ntago impamvu yatumye Dianne abanza kwanga Ari uko Ruth yari kubibona nabi ahubwo yatekereje ukuntu ukuntu ajyiye kurarana Na Claude kandi nta dukingirizo yagendanye bikamushobera, byumvikana ko Atari nu bwambere araye!
Icyamuteye kwemera ni uko yafashe smart phone ye agafungura apurikasiyo imufasha kubara ukwezi kwe agasanga uwo munsi aramutse Akoze imibonano atasama ahita yemera ubwo ubwo Claude nawe yahise yandikira message akana kagasore kajyaga kaza kumuraza kuko yibanaga arakabuza ati uwo munsi ntikaze.
Ariko nako Kari kaje Kare gasubirayo kumvise
Ijwi ry’umukobwa munzu!

Ubwo Claude ntayari akigiye muri douche wenyine yahise ajyana Na Dianne maze bavuyeyo baraza bariryamira bakora urukundo rwabo bishyira kera!!!
Ariko ubwo kakana kajyaga kaza kuraza Claude kacyetse ibishobora kuba bigiye kubera kwa Claude, ka Eric ubwo kaba kazengurutse inzu kajya kwidirishya ngo kuyumvire ibijya mbere!!
Tugarutse kwa soso nabo bagezeyo Luis araparitse Yaka nyirabuja amafranga yo kujyana mu kinamba maze arasezera ahita yinjira mukavumo ke acomeka akuma gashyushya amazi akora icyayi nawe Ari nywera ubwo ariko soso nkumuntu mukuru yabonye Luis adatetse maze afata agasahane yaruriraho ibiryo maze yibwirisha abi iwabo ati Uziko nibagiriwe chargeur yanjye mu modoka?!!
Ahita asohoka nkugiye kwaka kontaki maze ajyana byabiryo abiha Luis!!
Maze ahita agaruka.
Ageze munzu yakomeje kuvugana Na Luis kuri chat maze abaza Luis ati mbwira ikintu cyakubabaje Luis ati ni urupfu rwa papa nuko.

Luis nawe yabajije soso icyamubabaje kurusha ibindi ari uko mama we amaze gupfa papa we yazanye undi mugore akabafata nabi ari nayo mpamvu mama Alice yabizaniye ngo abarere.
Luis nawe aramubwira ati ihangane mukunzi gusa niko isi imera uge ugerageza kwihangana.
Tugarutse kwa Claude nabo bwakeye Dianne ateste icyayi Ubwo bajya muri douche bavuye yo banywa icyayi Maze bari kunywa Dianne abona umuhungu biganye witwa Edmond bakunda kwita Eddy aramwandikiye amubwira ati » mpa numero zabantu ufite twiganye ngiye gukora groupe yacu tujye twibuka byabihe byacu tukiri kw’ishuri »
Dianne arishima abibwira Claude bumva Eddy abahaye igitekerezo cyiza nuko arazimuha iyo Group iba itangiye gutyo.
Luis we rero yahise abona message ivuye kwa Claude imubwira ibya groupe nshyashya yavutse ivuga ibyo kwishuri ryabo nawe yumva arayishimiye, ariko ubwo ntiyabonye uko amusubiza kuko yariho arwana no gusohora imodoka mu gipangu ngo ajye mukinamba wibuke ko yari afite gahunda yo kujya kuzana Willy Ku kibuga.
Yageze mukinamba imodoka bayikoraho Maze aragaruka ayishyira murugo ariko mbere yo gutaha yabanje kunyura kuri bet(aho bategera) abikuza cash ze Maze ahita yoherereza claude 50,000 Frw ze kuri MTVN mobile money !
Yageze murugo asanga soso yajyanye na mama Alice Ku kazi ba Sabine nabo bahoraga murugo bareba film ari ntawe usohoka hanze byibuze ngo babe baganira Maze nawe yigira kuryama ariko nubundi uretse ko yari yibagiwe ntago groupe yari yatangijwe na Eddy yari gutuma abona agatotsi, Ubwo yafunguye téléphone asanga na chr we yamwandikiye sms 10 zose zirimo amagambo y’urukundo yiganjemo urukumbuzi Abazi iby’urukundo rushya murabyumva vuba !
Ubwo yabanje gusubiza umukunzi nawe urabyumva nyuma ajya kuganira nabo muri groupe. Ubwo byageze nka saa kumi mama Alice aramuhamagara ati uriteguye se muhungu wanjye ? Luis nawe ati cyane rwose !
Mama Alice : nanjye ndatashye ngasizeho soso Ubwo niba uri murugo ndaje tujye kureba uriya musore.
Luis : ntakibazo rwose.
Ubwo mama Alice arataha asiga soso ari gucuruza, agera murugo aroga bahita bagenda bajya Ku kibuga bagenda muri ya modoka nshyashya Luis atwara nyirabuja.
Bagezeyo barahura na Willy baramusuhuje bahita bahindura imodoka barataha bageze murugo baramwakira dore ko bari bamaze nigihe bazi ko azaza .
Luis rero kumutima y’umvaga ko uko biri kose ari bujye kuzana soso ariko akabona ntacyo nyirabuja abimubwiraho hashize akanya yumva moto hafi y’igipangu amenya ko ahari yaba ariwe uje kandi koko yari we.
Ubwo soso yaraje nawe asuhuza Willy kuko rero ari nawe wari uzi icyongereza cyane willy nawe amaze kubitahura ahita amubwira ko ashaka umurongo w’itumanaho bahita bajya k’uwushaka.
Ariko Ubwo Willy we yumvaga ko soso ariwe uragenda amutwaye agiye kubona abona ni Luis ubatwaye ibintu Willy atishimiye na gato !!
Ni uko baragenda bagura izo sim card Maze baragaruka, ariko ubwo mama Alice nawe akaba hari ukuntu yatangiye kubona akunze ndetse anishimiye Luis niko guhita amusanga hanze aho yari ari aramwegera aramubwira ati…

Ntimuzacikwe N'igice gikurikira. Murakoze!


Iyi nkuru yahimbwe na Pacifique BANANEZA
Dukurikire ku mbuga nkoranyambaga.
Whatsapp | +250728987414
© Bancos, Inc. Rwanda 2017


No comments:

Post a Comment