INKURU Y’URUHEREREKANE
INKURU: BURYA BYARI URUKUNDO
VOLUME YA 1
IGICE CYA 1
Muri karitsiye yitwa amahoro, hari umusore witwa Luis uhatuye ariko Luis nubwo atuye muri iyi karitsiye ntanzu ahafite ahubwo akodesha mu gipangu cy’umugore witwa mama Alice. Uyu musore Luis ni umukanishi mu mujyi niko kazi akora kamuha n’udufaranga yishyura ikode.
Ubwo aho mu gipangu kwa mama Alice Luis acumbitsemo habamo abakobwa babiri bafitanye isano na mama Alice ni ukuvuga ko abarera.
Igihe cyimwe hari muri weekend ubwo mama Alice Atari ahari Luis nawe yazindukiye iwe akora isuku dore ko Ari nabwo aba abonye ikiruhuko , nuko umwe muri baba bakowa witwa solange bakunda kwita soso araza aramusuhuza aramubwira ati: “Ese ntawagufasha?!” Luis aramusubiza ati waba ugize neza ariko ntiwigore dore uje nenda kurangiza. Luis yari amaze icyumweru kimwe yimukiye aho.
Ubwo solange ntiyahise ajyenda kuko mu minsi mike yari amaze abona Luis ajyenda akongera akagaruka yumvaga ashaka no kubona byibuze amahirwe yo kuganira nuwo musore utari mubi Ari mu gihagararo ndetse nisura. Soso rero akumva ashaka no kumenya byinshi kuri we kuko yasaga nuwatangiye kumva ikintu kimurimo kimuhatiriza kuganira Na Luis.
Ntibyamukundiye kuko Luis yahise afata anvelope ajya guhaha kuko yasaga nkaho Ari kwitegura umushyitsi w’imena, wari kumusura. Luis yaragiye arahaha araza arateka,uko yari hanze atetse soso yahise ajya munzu ajya kwidirishya aho agumya kureba uwo musore ni ukuvuga ko yarungurukiraga mwidirishya undi Ari hanze atetse. Byageze nko muma saa Sita Sabine mubyara wa soso babana kwa mama Alice araza yegera soso aramubwira ati ngwino tujye kurya, soso kubera uburyo yari yatwawe no kwitegereza uwo musore ntiyahita yumva icyo Sabine amubwiye hashize akanya ariyumvira akeka ko icyo Sabine yamubwiraga Ari ukujya kumeza ahita ahaguruka aregenda bajya kurya.
Bakorera kumeza bahise bumva urusaku rwa Moto iparitse impande y’igipangu haciyeho akanya bumva umuntu arakomanze Sabine abaduka vuba vuba ajya gukingura ariko yagiye kugera hanze abona Luis wasaga nkaho arecyereje gukingura yageze ku rugi yakinguye, Sabine yagize amatsiko yo kureba uwo muntu winjiye maze abona Luis yinjiranye n’umukobwa mwiza cyane amutwaje n’agakapu (sac à main), niko kwinjira mu nzu maze agezeyo ahita abwira ba soso ati: “sha Luis Niba uriya ari Cherie we ntiyisondetse pe !”.
Aki Bivuga Soso yahise ahaguruka vuba vuba ngo ajye kureba uwo mukobwa, ariko ntibyahita bimukundira kuko yagiye kugera hanze abandi binjiye munzu kare.
Luis rero yari asuwe n’umukobwa biganye witwa Dianne, dianne uwo rero akaba yari aje kugisha inama Luis nkumusore w’incuti ye ku kibazo yari amaranye iminsi cyuko umusore bakundana witwa Claude yari asigaye amuca inyuma, Luis yarabanje aramwakira baraganira inkuru zabo zo mu ishuri dore ko bombi banize hamwe nu ukuvuga ko Luis Na Dianne ndetse nuwo mucherie wa Dianne witwa Claude Bose Bize amashuri yisumbuye ku kigo kimwe.
Nuko rero Luis yamaze kumuzimanira Dianne ahita atangira kumuganirira iby’ikibazo cye aramubwira ati umva rero Luis ikintu cyanzanye aha ndagirango ungire inama, Claude asigaye afite ubukobwa bumwikubaho kuburyo mwandikira Na message ntansubize telephone yo rwose ntakinyitaba. Kandi amakuru mfite ni uko asigaye ari incuti n’umukobwa witwa fille ngo bahuriye mukazi igihe yajyaga gukorera mu ntara (Claude yakoraga muri societe yitumanaho ya MTVN) .
Luis yaramubwiye ati simbizi kuko maze iminsi ntaganira na Claude ngo ampe n’amakuru ye rwose ntacyintu mbizi ho, gusa buriya njyiye gukora uko nshoboye mbikurikirane nzakubwira.
Tugarutse kuri soso ubwo yahise ashaka uburyo bwose bushoboka ngo abone uko aza kureba uwo muntu wasuye Luis ngo amubone niko kwigira inama ajya hanze y'igipangu yicara kugatebe kuri boutique yari kumuhanda iwabo yumvako uko biri kose nibasohoka ababona! Ariko uyu mukobwa nabwo nti byaje kumworohera kuko yamaze akanya gato hanze abona imodoka ya mama Alice ituruka hirya kdi mama Alice yagiraga amahane ntiyakundaga ko abo bakobwa basohoka ngo birirwe bicaye hanze!
Ubwo soso yahise yihuta ajya mu rugo ajyikingura igipangu abona Luis Na Sabine bariguhererekanya amacupa ya Fanta, ubwo ni Luis wari uvuye kuyatira ngo ajye kumuhanda agurire dianne Fanta.
Soso noneho atangira kwicuza impamvu atagumye murugo ngo abe ariwe uzanira Luis ayo mavide nubwo yasaga nu wahuye ninzitizi ikomeye y’umukobwa wari wagendereye Luis!
Ntibyatinze mama Alice yahise ahagera ajya kumeza maze arangije abwira soso ngo niyitegure amutume mu mujyi kumuzanira ibintu bye Alice yamwoherereje (Alice yabanaga Na musaza wa mama we muri America kuko uwo nyirarume yari yarashatse umuzungu kazi.
Ubwo soso yahise Yitegura ariko ubona ku maso asa nkurwaye mbese ubona ahangayitse. Yamaze kwitegura mama Alice amuha tickets ati ngira mu mujyi umbikurize aya mafaranga, ahita asohoka aragenda.
Yabaye agisohoka ahita ahura Na Luis aherekeje dianne arabasuhuza maze arakomeza aragenda, ikintu cyamutunguye ni uko yasanze Dianne basanzwe baziranye kuko bari basanzwe bahurira kwishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka.
Soso ubwo yaragiye arabikuza maze ageze murugo aha mama Alice ayo mafranga ubundi ahita ajya muri douche, ariko ntiyakoresheje douche yo munzu nkuko bisanzwe ahubwo yigiriye muyo hanze kugirango abone uko aca iruhande rw inzu ya Luis.
Yaratambutse asanga Luis ntawuhari maze afata agapapuro yari yanditseho ngo : “hi Luis, dore iyi ni numero yanjye uze kunyandikira kuri Whatsapp ngufitiye ubutumwa.” Maze aroga ararangiza asubira munzu.
Mama Alice rero yahise ahamagara abo bakobwa be bose abicaza muri salon abaha ibihumbi 50,000 frw buri umwe ngo azagure imyenda byumvikane ko Alice yari yamwoherereje agatubutse!
Luis yaratashye agikungura ahita abona ka gapapuro maze ahita yandikira soso sms ati: “ hey this is my number.” Nyamukobwa telephone yari ayifite arekereje ahita amusubiza ati:”urakoze cyane kunsubiza nifuzaga ko tumenyana birambuye.”
Luis ati ntakibazo baribwirana ariko birangira banahanye gahunda yo kuzaganira imbona nkubone ubwo mama Alice atazaba ahari.
Bwaracyeye ubwo ni kucyumweru mama Alice ajya mucyaro, ubwo urumva ko soso yagize amahirwe akomeye yo kuganira Na Luis.
Mama Alice yabaye akigenda soso ahita ahamagara Luis ati ndaje ndabona agiye, Luis nawe ati welcome! Ubwo soso impenure ayikozeho (mini-jupe) arinjira no kwa Luis, luis nawe amubonye amira amalitiro (yiyumvamo ubwuzu) ariko akaba atinya uwo mukobwa kuko mubyukuri yamufataga nk’umwana wakize utata Umwanya ku Bantu nka Luis.
Baraganira bishyira cyera ariko Luis yashize nyamukobwa nawe akabura aho yahera abwira Luis aka muri kumutima rubura gica kugeza ubwo Luis yumvise abangamiwe ashaka impamvu zituma soso asohoka maze yikoza hanze gato kumuhanda ajya gushaka unite ngo yandikire Claude bahure anamuneke wibuke ko yari yahawe mission yo kumenya amakuru ya Claude,
Ubwo yarasohotse asiga soso munzu aragenda ubwo soso ahita ajya mu gitabo Luis yasomaga afata ibihumbi 30,000 muyo bari bamuhaye ngo agure imyenda ayashyira mo hagati, ubwo ni nk’impano yari ageneye Luis, soso ku mutima yibwiraga ko arajya kugura caguwa za 200!!
Yamaze kuyashyiramo agaruka ku buriri arasasa ahasasutse dore ko arinabwo baganiraga bicayeho, haciyeho akanya gato Luis Aba aragarutse babaye akinjira abona soso yaryamye ku buriri akajipo yakambariye Munda urumva ko hasi ntacyari gisigaye yo, nuko Luis ariyumvira aravuga ati uyu mukobwa yankoresha amahano kumutima akibaza ati ese ubu bariya bagenzi be babonye yinjira iwanjye bagize ngo iki? Ahita afata ikemezo aramubwira ati hari umuntu unshaka kumuhanda ubu niwe ngiye kureba buriya turaba tiganira kuri Whatsapp.
Umukobwa ntakundi yari kubigenza arasohoka arataha, maze Luis atangira kwibaza uburyo agiye guhahisha 1000 yari asigaranye dore ko bamuhebye akishyura inzu agasa nkaho asigariye aho, ubwo apanga ko ajyiye kugura amakara ya 500 n’isukari ubundi akituriza, yahise afata telephone ahamagara Claude amuha gahunda yuko Bari buhure bakavugana kumugoroba Claude mukumwitaba ahita amubwira ko amufitiye na hantu yamuboneye akazi ko gutwarira umugore taxi voiture yari yaratumije hanze uwo mugore rero akaba yari yarabwiye Claude ngo azamushakire umusore witonda wamutwarira imodoka.
Ubwo Claude yahise Ava murugo ageze kumuhanda ajyiye kuba Agenda genda ngo amasaha yicume ahura numusore witwa camarade bakorana aramubwira ati ngwino nkugurize amafaranga tujye ku betting(gutega kumikino), ubwo Luis aba agiye kuri bet, agira amahirwe abona aho aba agomeye.
Umunsi ukuze Luis yaje guhurira Na Claude ku kabari Kari hafi aho muri Quartier claude amugurira akantu igihe bicaye bamenamo rimwe Luis abona sms kuri Whatsapp ya soso iti:” hey, uze kureba gift naguhaye iri muri cya gitabo wasomaga” agira amatsiko ariko ntiyabyitaho cyane akomeza ikiganiro Na Claude, ariko akabura aho yahera amubaza ibyabo bakobwa bakururana nawe, wibuke Ko ariyo gahunda yatumye bahura.
Byakomeje kumugora biganirira iby’akazi gashya agiye kubona dore ko Kari gutangira vuba kandi kamuhemba agatubutse kuko iyo voiture yari ifite umukiriya uhoraho mugihe cyingana nimyaka 2.
Ubwo soso nawe aho yari iwabo mama Alice yahise ataha nuko Sabine murumuna wa soso afata telephone ye asoma sms abona mo message ivuga ko Alice agiye kohereza umuntu wo kubakisha inzu ye dore ko nawe yari yarabonye umu fiance w’umuzungu bifuza no kuzabana mu Rwanda kdi ko yohereje nimodoka izatwara uwo muntu, ubwo Sabine yahise acyeka ko ariyo mpamvu soso yiga imodoka ko Wenda ariyo azatwara, ariko ntibyari byo kuko impamvu yatumye soso yiga imodoka kwari ukuzajya asimburana Na mama Alice kukazi ko gucuruza mwiduka ryabo riri mu mujyi akajyayo akanitwara.
Luis yaratashye feri yambere yayifatiye muri cya gitabo maze ahingukira kunote zumutuku zisa nizivuye mu mahanga koko! Maze ayoberwa ibimubaye ho ashima Imana abura aho akwirwa maze afata telephone ye ahamagara soso ngo amushimire ubwo soso telephone yari yayitije Sabine Ngo akine games, ubwo Luis ahamagara incuro yambere ntiyitabwa arongera kubwa kabiri nabwo biba uko maze ahita yigira inama yo kwandika ubutumwa bugufi buvuga buti : « ese soso ibi kubera iki wabikoze ? Arongera ati anyway thanks !!😘 » soso igihe yaboneye téléphone yahise asubiza bwa butumwa ijambo rya mbere yanditse yaravuze ati numvaga bindimo niyo mpamvu ati ese ubundi wa mukobwa waje kugusura witwa Dianne muri incuti ?
Luis : hoya kubera iki ?
Soso : ni amatsiko nari mfite !
Luis : okay !! Nincuti y’umuhungu twiganye witwa Claude !
(Luis ahita amwoherereza iphoto ya Dianne na Claude yacyera bakiwubanye)
Ikintu cyatunguye soso ni uko yasanze Claude ariwe musore uri kujya amutereta muri iyo minsi kandi mubyukuri yaramutsembeye ko ntancuti agira ko yewe anaheruka gukundana kera akiga. Soso rero yahuye nurujijo rutoroshye, kandi byarashobokaga cyane ko yari kuzakundana na Claude dore ko na nyirasenge we mama Alice yari incuti ikomeye ya Claude.
Niba warakurikiye inkuru neza uyu mukobwa soso ni uwa gatatu twumvishe Claude yaterese ubwo Claude ni muntu ki ?! Kari agaciyemo !
Nyamukobwa yakomeje yibaza uburyo haburaga gato ngo yemerere Claude urukundo dore ko yari nu musore uhatiriza cyane mu miteretere ye mbese ntago arambirwa. Ubwo soso yaraye murujijo yibaza aho yahera abwira Luis ko amakunda ariko intege nke zagikobwa ntizimukundire !
Bwaracyeye Ku wambere soso nki bisanzwe ajya aho bigiraga ibyo gutwara imodoka, wibuke ko na Dianne ariho yigaga ariko bakaba bahahurira mubyukuri ntawe uvugana nundi, ariko urujijo soso yari afite rwatumye atangira kwiyegereza Dianne Ngo bamenyane birambuye. Ubwo amasaha yo kwiga arangiye soso yegera Dianne amusaba number undi arazumuha batangira baganira iby’ ishuri ukuntu buri wese yabaga afite ubwoba bwo kuzakora ikizami gitanga uruhushya rwo gutwara. Ariko ubwo bahanaga numéro soso yabonye iphoto ya Claude muri screen ya Dianne, nabyo biba nki kindi kimenyetso kimwemeza ko abo bantu baziranye ndetse ko bashobora no kuba bafitanye umubano hagati yabo.
Ubwo bageze aho baratandukana bakimara gutandukana Dianne ahamagara Claude ara mubwira ati ese chr ufite akanya ngo tuvugane ? Umusore ati wpi ubu ndahuze hari ibyo ndimo nkora twavugana ejo cg se nka nyuma ya masaha abiri, ahita amukupa ako kanya yihamagarira soso ati ariko sha soso wanze kunsura koko pe soso nawe ati rwose nabuze akanya pe ! Y’umuhungu ati ubu c urihe ? Ati mvuye kwiga nari mperekeje umukobwa twigana witwa Dianne ariko ubu turatandukanye ngiye kureba mama Alice tuze gutahana.
Umuhungu yumvise izina Dianne ubwoba buramutaha yibaza ukuntu byagenda abo bakobwa babaye bamuganiyeho ahita abwira soso ati reka nitabe uyu muntu turongera mukanya.
Ako kanya ahita ahamagara Dianne Ngo arebe ko byibura Yamaha ikizere kuburyo Niyo yakumva izo nkuru ataziha agaciro, yagiye guhamagara dianne ahubwo ashiduka yihamagariye fille dore ko kumazina yabo yandikagaho ngo x1 x2 ariko kubwa amahirwe abibona atari tabwa.
Ubwo soso yageze aho mama Alice akorera asanga yananiwe bahita bitahira bajya murugo maze bageze munzira bagenda babona umuntu uri gucuruza amafi barayagura mama Alice ahita abwira soso ati uyu munsi rero ndabona ari Wowe uri buteke dore uriya mukobwa w’umukozi ashobora kuba atazi guteka amafi.
Bagezeyo rero Soso yinjira igikoni ako kanya Luis nawe aba ateruye imbabura nawe ajya mugikoni guteka...
Ntimuzacikwe n'igice cya 2.
Ese Luis na soso nibahurira mu gikoni ayo mafi azashya ra ?!
Ese uyu ruhehesi Claude arakora iki ngo ahoshe ?!
Iyi nkuru yahimbwe na Pacifique BANANEZA
Dukurikire ku mbuga nkoranyambaga.
Whatsapp | +250728987414
© Bancos, Inc. Rwanda 2017
No comments:
Post a Comment