Thursday, March 16, 2017

INKOMOKO Y'UMUZIKI N'URAHARE RWAWO KU MIBEREHO YABURI MUNSI KU ISI

INKOMOKO Y'UMUZIKI N'URAHARE RWAWO KU MIBEREHO YABURI MUNSI KU ISI.

Umuziki ni kimwe mu bintu bifite agaciro gakomeye ku batuye Isi yewe n'inyamanswa, muri rurasange usanga ibinyabuzima byose bikorwaho n'ubwiza bwawo. Iyo turebye mu  mateka y'umuziki dusanga inkomoko yiryo jambo ituruka ku ijambo ry'ikigereki "muses" iri jambo rikoreshwa mukugaragaza ibisingizo cyangwa se gushimagiza muri rusange. Ahagana mu myaka ya 500 mbere yivuka rya  Yesu(zu), Umugabo wumu gereki witwa Pythagoras  yakoze ubushakashatsi aho yashaka kureba ihuriro riri hagati y'ingingo y'umuziki cyangwa se Tune mu ndimi z'amahanga aho byaba bihuriye n'imibare dore ko uyu mugabo yari umunyamibare uhambaye mu bu gereki, Mu bushakashatsi yakoze uyu mugabo yaje gusanga hari ihuzwa ryayo majwi menshi rikora umurongo w'amajwi  ashobora kwisubiramo muburyo bumwe cyangwa se butandukanye bigakora icyo umuntu twita string mu ndimi z'amahanga ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga umuyoboro w'amajwi. Uyu mugabo rero yaje no kwitwa papa w'umuziki cyangwa se Father of Music mu ndimi z'amahanga.
Ibihe byarakomeje birahita ari nako abashakashatsi k'umuziki barushaho kugenda bawuha isura nshya, hashyirwaho inyito zitandukanye zawo ndetse havuka ibicurangisho bitandukanye. Gregorian chant Umugabo wavukiye i Roma uyu akaba yaraje no kuba Papa wa kiliziya gatolika aho yaje guhabwa izina rya Mutagatifu Gregory I nawe yatangije ikoreshwa ry'umuziki muri kuliziya gatulika ahagana mu myaka ya 600 Nyuma ya Yesu(zu).
Image result for Pope Gregory I
PAPA Gregory I

Uyu mugabo yanditse Indirimbo zitandukanye ziri mu rurimi rw'ikiratini, izo zikaba zari indirimbo umuntu aririmba ntagicurangisho kindi akeneye, aho bakoreshaga uburyo buzwi nka monophonic mu ndimi z'amahanga ugenekereje mu kinyarwanda ni ukuvuga umuziki ugiye umujyo umwe nta macenga cyangwa se uruvangitiranye rw'amajwi. 
Izo ndirimbo zaje kuba nk'umuco wo mu bihugu byiburayi aho usanga n'indirimo zubahiriza ibihugu by'iburayi zikoze muri ubu buryo uretse ko uko isi yagiye itera imbere bakoraga ibicurangisho bishobora kwigana amajwi yabo bikaba byabunganira mu miririmbire yabo.

Umuziki ufitanye isano rikomeye cyane n'umuco waburi gahugu ku Isi kuko usanga buri gace gafite umwihariko mu muziki wako bijyana n'ibyino babyina, akenshi uko ibihe bijyenda bitambuka usanga Imico imwe n'imwe ivugurura umuziki ndetse n'ibyino zawo ariko n'ubundi umwihariko n'umwimerere wagace ntago utandukana, Kimwe mubya kwemeza ibi ni uko ushobora guha abantu baturuka mu bihugu bitandukaye bagacuranga igicurangisho kimwe ariko nyamara ugasanga w'umvise ibyo bacuranga wahita umenya inkomoko yaburi umwe usanzwe ukurikira imiziki yaho bakomoka.

Uruhare rw'umuziki ku binyabuzima
 1.Inka
Inka ngo zi mubinyabuzima byambere byishimira kumva umuziki utuje igihe zishyamye zuza ngo iyo zibonye uzicurangira zigubwa neza cyane.
 2. Injangwe

Injagwe nazo ngo zishimishwa no kumva umuziki.
3.Imbwa 


Umuziki kuri ubu utunze umubare w'abantu besnhi aho bamwe bawugize akazi kabo ka buri munsi.

Umuziki utunze abatari bacye ku isi kuko usanga hari abatunze ibya mirenge babikisha umuziki yewe ugasangabararusha amafranga abayobozi bibihugu ndetse n'abashoramari bakomeye ku isi.

dore amafoto ajyanye n'umuziki!




Ikigaragara ni uko umuziki ufatiye runini abatuye isi, ubutaha tuzarebera hamwe ibicurangisho ndetse n'imiziki itandukanye iboneka muri Africa.

Author | Pacifique Bananeza 
Reference | sacred-texts.com
Dukurikire ku mbuga nkoranyambaga.
Whatsapp | +250728987414
© Bancos, Inc. Rwanda 2017

No comments:

Post a Comment