Wednesday, January 1, 2020

Amahitamo meza n'amabi- Pacifique BANANEZA

Amahitamo Mabi

Nta mahitamo mabi abaho kugeza ubwo ubashije kuganzwa n'amahitamo ya mugenzi wawe cg undi muntu. 

Ese aho muziko Ikihebe kuruhande rwabo kirwanira kitwa Intwari!

Mu buzima busanzwe biragoye ko wabona umuntu muhuje amahitamo 100% kuko usanga abantu dukunda ibitandukanye. Ibi ahanini bitangira umuntu akiri umwana kuko umwana muto aba arebera kuri bakuru be cg se abana bagenzi be barirwana. Nk'urugero niba waragize amahirwe yo kubana na mama wawe ukiri muto kugeza ukuze, hari byinshi wamwigiyeho kandi n'ubu ugikoresha. Hari umunsi yigeze akubwira ati ntago ari byiza kunywa amazi umaze kurya, ibyo ubifata gutyo niyo mpamvu iyo ubonye umuntu unywa amazi amaze kurya ubona ari gukora ibintu bitaribyo. Ariko nyamara muganiriye nuwo muntu nawe akakubwira ubwiza bwo kunywa amazi umaze kurya, wumvise unyuzwe n'ubusobanuro aguhaye guhera ubwo nawe wazajya ubikora. ubwo ako kanya amahitamo wari ufite mbere akaba abaye mabi!

Hari ibibazo umuntu wese kuri ubu yakwibaza: 
1. Ni ukubera iki uri umurokore utabaye umusilamu?
2. Ni ukubera iki unywa inzoga mu genzi wawe akaba atazinywa?
3. Kuki ukunda ibara ry'umuhondo mugenzi wawe agakunda umutuku?

N'izindi ngero nyinshi zigaragaza nezako abantu badahuza amahitamo, kuko ufashe abantu benshi ukabashyira munzu nini ukahashyira imiryango ibiri isohokerwamo, buri muryango wabona abawusohokeramo igice kimwe cyikanyura muri umwe ikindi kigaca mu wundi. Ibi ni urugero rwibyo umuntu ahitamo byakanya gato ariko nabyo ni amahitamo kandi nayo shingira ku mpamvu runaka. Hari uwasohocyera iburyo kubera ariho hamwegereye, hari uwaca ibumoso kuberako ahabonye inshuti ye ariho ihosokera; haba hari impamvu zinyuranye zituma bene ayo mahitamo abaho.

Ishingiro ry'amahitamo meza rero ni ubushishozi bwimbitse ku ngaruka amahitamo ukoze azagira nyuma yo gufata uwo mwanzuro ugora abatari bacye! Hari abagendera mu kigare cy'abagenzi babo mu gufata ibyemezo ariko birengagije ko uburemere bwingaruka butazaba bungana. 

Ntukarenganyirize umuntu amahitamo ye kuko mwahuye akuze kandi mwabaye mu buzima butandukanye, ahubwo wowe niba umurusha ubushishozi, shaka uburyo wamugira inama witonze ariko utamubangamiye, ni ubona yanze kuva ku izima nabwo umureke kuko afite impamvu imunyura ituma atava ku izima. Mubyukuri Inyama abantu tuziko ari ibiryo biryoha wihatiriza umuntu utazirya kuzirya kuko wasanga ahari zitamumerera neza. Uteguye ikizami cyamahitamo ukagiha abantu ari uguhitamo 1. Amafranga 2. Umuneke Abantu bose bahitamo amafranga, ariko icyo kizamini ugihaye inkende zose zahitamo Umuneke! 

Umwanzuro natanga hano, Igihe cyose uzaba uri mu bihe bigusaba guhitamo jya ufata umwanya utekereze udahubutse urebe icyakugirira akamaro mu buryo burambye, ikindi wirinde kugendera kuri bagenzi bawe utazi impamvu yabo, ugomba no gutekereza ibyiza n'ibibi biri mu mahitamo yawe ukareba ko byose ufite ubushobozi bwo kubinyuramo kigabo.
Murakoze!

Pacifique BANANEZA
Phone: +250 788 509 426