Saturday, August 31, 2019

Dore imitekerereze igayitse y'abatuye isi - PART 1 | Pacifique BANANEZA

IMITEKEREREZE IGAYITSE Y'ABATUYE ISI - PART 1

Fata umwanya muto witegereze iyi photo, uko biri kose uyu mubyeyi w'abana babiri afashwe avuye kwiba igitoki, kandi urebye uburyo yicajwe hasi biragaragara ko ameze nkuri kubiryozwa.

Ese tuvuge ko mu mudugudu atuyemo ntabifashije bamennye ibyo kurya,uyu muntu kwiba kwe ni ingeso cg murabona byaba biterwa n'ubukene. Ese abantu iyo bafata imyanzuro bashingira kuki? nawe tekereza nk'umuntu ufashe umujura nkuyu akwiba wamukorera iki? uko biri kose ntago abantu twumva ibintu kimwe, hari uwamukubita akajya kumurega, cg se akaba yanamubwira amagambo amukomeretsa. hari nundi waterwa agahinda n'inzara igaragara mu maso yaba bana akaba yabasha kumufasha yewe akanamuha ubuvugizi. "UWO NIWE MUNTU".

Abantu dukwiye gushyira ubusesenguzi mu ifatwa ry'imyanzuro kuko akenshi hari igihe dufata imyanzuro ibangamira bagenzi bacu akenshi bigashingira ku kwikunda, inda mbi, ubuhemu hari n'abafata imyanzuro igayitse kugirango bagire igitinyiro cg se bavugwe neza n'igice kimwe cy'abantu. Abantu dukwiye kubaho duhuje umugambi, dufashanya muri byose. Ese aho iyo mubona ishyo ry'inka zirisha zigendana cg mukabona Inkoko zitora hamwe ntimugira isoni iyo mujya kumeza mu gaheza bagenzi banyu? hari n'abateka inkono ebyiri ngo nta mukozi urya ibisa n'ibya Sebuja!

Hari abavuga ngo umuntu udakora ntakarye, Imana nayo iti naremye umuntu muhumekeramo umwuka wanjye ariko ubuzima bwe bwa buri munsi agomba gutungwa n'ibimera biva mu butaka? ubwo niba udakora aba atakitwa umuntu simbizi. Ubu aho isi igeze iri kumuvuduko witerambere kandi koko biva mu maboko yabantu ariko nanone abatuye isi ntibagakakwiye kwirengagizako abantu twese turi ibiremwa kandi dufite imimerere imwe, bityo ntihabeho indwara z'abanyafurika, cg ngo habeho inyubako zidafashije z'abasangwabutaka hirya no hino mu bice byisi.
ngaho abiyita abakire nibibaze uko isi yaba imeze ntagashakabuhake zihari, ibaze nawe isi ituwe n'abakire n'ubunebwe bwabokamye.

Aho kwirirwa abantu bavuga ngo udakora ntakarye, abagiriwe ubuntu bwo kuvukana ubwenge n'amahirwe anyuranye nibahuze imbaraga batekerereze imbaga nyamwinshi kuko bafite amaboko ariko ubuzima babayemo ntibubemerere gutekereza kure birenze gucungana nuko uyu munsi arabona amaramuko. Ngaho nawe itegere abantu bagenda mu modoka za million 80, 100 hano mu Rwanda, Ese buriya aguze imodoka yoroheje andi akayakoramo umushinga mu cyaro iyo yakomotse ubwo muzi imishinga y'ubuhinzi n'ubworozi yava muri million 50 byibura abantu yatunga? ariko ngo atarayikata ngo abakubite akavumbi, ngo ntiyaba ari umugabo!! ubwo urwo ni urugero ruto mbashije kubona.

Abantu nibagire umutima wo gufasha bagenzi babo mu buryo bushoboka kandi burahari

Author : Pacifique BANANEZA
Phone: +250 788 509 426
Email: banppacific@gmail.com