Wednesday, April 26, 2017

LOVE STORY | Burya Byari Urukundo (Igice cya gatatu)

INKURU Y’URUHEREREKANE
INKURU: BURYA BYARI URUKUNDO
IGICE CYA 3

Duherukana willy agiye kugura simcard aziko ari bugende atwawe na soso ariko aza gusanga atariko bigenze kuko byarangiye Luis ariwe umutwaye doreko ari nako kazi yari ashinzwe.

Hagati aho mama alice yari yatangiye gukunda umukozi we Luis, duherukana amasanga hanze sinzi icyo yari agiye kumubwira, Ntiza igihe cyawe wisomere iyi nkuru!!!



Ubwo mama Alice yabonye ubwotonzi n'ubwiza bwa Luis nawe atangira kubona hari ukuntu yaba ari rudasumbwa, nuko ubwo bwari bugorobye abandi bose Bari munzu aramubwira ati none se musore wanjye waje tugasangira niba ntacyo bigutwaye ? Luis rero akaba ari umwana mwiza mu byukuri koko yaranubahaga. Nawe urumva ko atari guhakanira nyirabuja aba arinjiye ajyeze munzu Ubwo yasanze soso yahanishije na Willy ibyongereza bijya mbere umugani waba bahanzi ngo baradudubiza ! Ariko ubwo yarinjiye ajya kumeza ariko ubwo mama Alice yari yamaze kurya ariko mu rwego rwo kugira ngo asangize Luis ahita ajya muri fligo azana inanasi ayiha Sabine ngo ajye kuyironga maze ajyayo maze agaruka ntayo azanye aje gufata icyumba ngo ayitunganye Maze mama Alice ahita amubwira ngo ayizane ayimuhatire ibintu bitari bisanzwe bibaho, yarayihase maze abikora yicaye kumeza muri salon yo kuriramo ni ukuvuga ko ari Ku meza amwe na Luis ayitunganya baganira.

Bamwe Bari bahuje urugwiro rero bavugana ibyongereza luis yarinjiye bisa nka ho bikendeye kuko soso nawe nubwo yari yicaranye na Willy muruganiriro amatwi ye yabaga yibereye Ku kiganiro mama Alice yagiranaga na Luis doreko banavuze ingingo tashimishije soso Ubwo mama Alice yamusabaga ko yajya nawe aza agasangira nabo cg se agategurirwa ibiryo bye kugiti cye ariko ntiyigere ateka.
Yarabyemeye ariko mukubyemera kwe agira igitekerezo cy’uko yaza jya ashyirirwa iryo funguro munzu ye ahubwo Wenda agasiga urufunguzo. Yamaze kurya rero amasaha yanicumye kandi hafi ya Bose Bari bananiwe kandi mu gitondo Bose bafite akazi ni uko Luis ajya munzu ye n'abandi buri wese ajya kuryama.

Luis yageze kuburiri afata telephone yandikirana na soso bavugana uko umunsi wagenze nawe urabyumva abakunzi ibyo baganira ntubibura, bacyandikirana abona numero atazi iramuhamagaye yitabye yumva ni ijwi ry’umukobwa ariko ntiyamumenya undi aramubwira ati Ese wane ye?!
Luis:Hoya ariko ndumva ijwi Atari ubwa mbere.
Caller(uhamagaye): sha nukuri sinakwibwira pe!!
Luis: basi se tuziranye he?!
Caller: twize kukigo kimwe lover we!?
Luis: apuuuh!!!! Nakumenye bite byawe se?!
Caller: sha nibyiza pe!
Luis: none se nyuma yimyaka 5 ninde uguhaye numero yanjye?
Caller: sha ni umusore witwa Eddy ngo wazikuye kuri Whatsapp.
Luis(agwa mu kantu kuko uyu mukobwa barakundanye uretse ko nubwo yamucaga inyuma mubyukuri batandukanye ntawanze undi ahubwo Ari ukubura numero doreko nuwo mukobwa we yasibijwe kubera atigaga neza!
Luis: nonese umerewe ute ko tuburanye Cade?!
Caller(Cadette): sha ndaho kbsa nubwo Ibyambayeho bitatuma dukomeza gukundana? Ndabizi ko ubu waniboneye undi!
Luis: ni ibiki se byakubayeho? None se woe nyuma yanjye ntawundi muntu mwakundanye nyuma yanjye?
Cadette: sha arahari pe.
Luis: ok ni ibiki se byakubayeho ubundi ?!
Cadette: telephone iba ivuyeho atamusubije.
Ariko ako kanya ahita abona ubutumwa bugufi bwa Cadette bumubwira buti :”sha nari barutse!”, Luis biramutungura cyane. Ako kanya Cadette arongera aramuhamagara bakomerezaho ikiganiro, Cadette aramubwira ati nyine umugabo wanjye yanteye inda ahita ahunga maze papa anyirukana murugo kuko yabonaga ntazashobokana n’umugore we ahitamo kunkodeshereza. None se wowe amakuru yawe ?!
Luis : njye inshuti yanjye turikumwe tumaranye icyumweru 1 ariko tubanye neza cyane pe !
Cadette : sha nyine Ubwo nti wari uwanjye !!
Luis : ariko nzagusura usigaye uba he se ?
Cadette : nkodesha hafi y’iwacu kimironko !!
Luis : nzashaka umwanya ngusure !
Cadette : sha Sawa uzazane na chr wawe !
Luis : Luis aseka ati ntakibazo nzabimusaba !
Ubwo bwaje gucya mama Alice agomba kujyana na Willy kureba uko ikibanza kimeze, Ubwo rero areba kugirango bajyane ari batatu Maze soso abure uko ajya gucuruza kuko Ubwo urumva we ntiyari kubona umutwara kandi yari atarabona n’uruhushya, mama Alice ahita mo ko atwara Willy bakajya kureba aho bagiye kubaka dore ko hari no hanze y’umujyi.
Niko guhita afata icyemezo ajyana na Willy mu modoka ye Luis nawe ajyana soso mu mujyi ku kazi muri ya modoka nshya.
Bageze munzira rero Luis atekerereza soso ibya cadette yumva biramubabaje kuko hari n'umukobwa babaye incuti nawe akabyara agahita amera nkuwandagaye, kandi soso ajyendeye kubusabe bwa cadette bw’uko yabwiye Luis ati azazane ni inshuti ye, byahise bimwereka ko uwo mukobwa atari n’umuntu mubi kuko ibyo bishobora bacye. Soso rero yabwiwe iyo nkuru ahita ahindura isura mbese ubona agize impuhwe cyane anifuza ko bazajya gusura uwo mukobwa nako umubyeyi vuba.
Ubwo Luis yamugejeje Ku kazi baganirira yo iminota micye Maze Luis ahita afata moto asubira iwabo byumvikane ko yasize imodoka mu mujyi, Ubwo arataha ajya gushaka umusore wo Ku mumesera imyenda doreko we atari gusubira mu mazi kandi umushahara wari kubye !
Tugarutse kuri mama Alice na Willy bageze ahagomba kuba kwa iyo hôtel ya Alice n’umugabo we barahatambagira na Willy arahabona Ubwo barakata baragaruka bajya no kureba rwiyemeza mirimo wari wakoze inyigo yiyo nzu ngo bahane gahunda yo gutangira akazi. Bageze mu mujyi mama Alice abanza kujyana Willy gufata ifunguro muri hotel ahita anunguka igitekerezo cyo guhamagara uwo mu rwiyemeza mirimo ngo ahabasange.
Ubwo byari mu masaha yikigoroba bamaze gupanga gahunda zo gutangira imirimo yo kubaka mama Alice na Willy bahita bataha bageze murugo mama Alice ajya muri douche ndetse na Willy nawe aroga Maze Willy yegura igitabo arasoma, mama Willy nawe ajya Ku kabaraza yicarayo nuko abona Luis iwe harasa naho hakinguye kandi yari aziko adahari kuko atabonaga imodoka aho akumva ko Ubwo nawe adahari, Maze mama Alice ahamagara Sabine ati ndebera ko Luis ahari undi ati arahari kuva mugutondo yahise agaruka. Ok Sawa, ahita amuhamagara ati ngwino kuri salon tuvugane. Luis araza aza yambaye ipantaro ya siporo nisengeri Maze aza kumva ibyo nyirabuja amubwira mbere nambere yahise amubaza aho imodoka iri undi ati nayisize mu mujyi ntega moto nza ahubwo mukanya ndajya kuzana soso.
Mama Alice : kuki wayisize iyo uyizana ?
Luis : nabonaga ari gaspillage (gusesagura) ya essence .
Mama Alice : hoya ubutaha ntigatege ujye uhita uyizana wongere unayisubirane yo kuko nkubu iyo biba ngombwa ko uza kutureba byari kukurushya !
Ubwo ariko mama Alice uko yavuganaga na Luis ni nako yabaga yashize areba uwo musore uburyo ameze n’uburyo yivugura akumva ntazi utuntu turi kumwiruka mumubiri, ahari ubanza yari yatangiye kwiyumvamo uyu musore. Icyo nabibutsa ni uko mama Alice yapfakaye cyera amaze kubyara Alice ariko kuko yari akennye kandi afite intego yo gukora akiteza imbere bimurinda kugira undi Mugabo ashaka kugeza hashize icyo gihe cyose ntawe yigeze.
Ubwo yahise abwira Luis ati wanshimiye mu mugogo Luis nawe ashya ubwoba ariko ntakundi yari kubigenza aramushimira Maze noneho mama Alice yumva arasa naho arikwiyingera ibiro.
Ubwo amasaha yaregeze ngo Luis agende ajye gucyura soso ahita ahindura imyenda afata moto ajya kuzana soso, agezeyo asanga soso ari kumwe n’umukobwa umufasha gucuruza uwo mukobwa ariwe uri kwakira abakiriya naho soso nawe ari kuruhande abara ayo yacuruje.
Nuko Ubwo bahita bakinga soso abanza kujya kuri bank kubitsa ayo ma cash bavuyeyo barataha munzira rero bagendaga baganira ibyabakundana ariko soso we akaba yumva batagera murugo kuko yabaga azi neza ko amahirwe yo kubonana na Luis ari macye !
Tugarutse kuri Claude nawe yari atashye avuye kukazi agera murugo yumva atapfa kuhaguma wenyine ahita ahamagara ihabara rye ryitwa nadine ricuruza mukabar ahita amubwira ati bite se umuchr ?!
Nadine : Ni sawa chr ko wari waranyanze ra !?
Claude : sha ni akazi kenshi, none c uri hehe ?
Nadine : ndi murugo tu !
Claude : wansuye se ko numva ngukumbuye chr ?
Nadine : ubu se ko nari ngiye gukora ijoro ngo mbone amafranga, ubu nari ngiye kurara ncuruza mu kabari kuko mfite akabazo kankomereye ka nsaba nka 20,000 Frw !
Claude : sha ayo ndayaguha nta kibazo Wowe ngwino, fata moto ndayishyura
(Aho ibyo sibyo bita gukura ibyinyo !!)
Nyamukobwa yaraje aza rwose wagira ngo azi ikimuzanye yikoza kwa bagenzi be bamuha imiti ituma abantu bakora imibonano ariko umugore ntasame (urumva ko ariho abanyamwuga barushiriza abandi ubwenge !!), ni uko araza no kwa Claude akihagera yarebye kumeza ya Claude abona aga chenette kambarwa mu ijosi ubanza ari ako Dianne yahibagiriwe, Nadine uwo rero ntiyazuyaza aba agataye mu isakoshi ye !!
Nuko Claude azana ibyo guteka Nadine ati wapi kbsa tuma kamwe kumuhanda ugure nubusisiso nabyo gucana izo gas zawe.
Claude aba ahamagaye ka Eric(kagasore kumviriza abakuru !) ngo kamugire kumuhanda aragatuma nako karamutumikira nuko kagarutse agahemba 500 Maze yinjira munzu aracyinga ajya gusangira na Nadine bishyira cyera(namwe nti muri abana murumva uko byakomeje).
Ubwo tugarutse kwa Luis bahise bamuhamagara kumeza barasangira ndetse mama Alice abagurira icyo kunywa baranezerwa,ariko ubwo soso akaba ari gushaka uburyo aza kuraza Luis abandi Maze kuryama Maze yiga umutwe wo gufunga amazi ya toilette zo munzu kugira ngo aze kubona uko ajya kwipfumbatira umukunzi umupango arawuzuza yewe anabwira Sabine ko ashaka kujya kureba Luis nijoro ngo amufashe kubara amafranga neza kuko hari ibyo asanze yibeshye kandi ngo bari babatumye kugura ibikoresho byo kubaka(akaba aramubeshye).
Sabine : sha ntakibazo ugende ndakubwira ninjya numva tante aje ndakubwira tuvugeko wagiye muri toilette yo hanze !!
Nuko abandi bamaze kuryama,Soso aromboka ajyiye gukingura urugi yumva umuntu usa nkuri muri salon ariko kuko yari azi ko tante we aribwo acyigera mu buriri Kandi abanza koza amenyo, umukobwa ntiyabigira impamvu arakomeza acyingura Ava mucyumba cye yerekeza muri corridor, agezeyo abanza kurunguruka muri salon arebye abona ni willy wari uje gufata igitabo cye yari yibagiriwe muri salon. Ako kanya Sabine nawe ahita amugeraho yihuta amuzaniye telephone Bari kumuhagara byumvikane ko yari anayibagiwe, arebye asanga ni Luis wari umuhamagaye ariko akaba yari yanamwandiye ubutumwa bwinshi bumubwira ati:”chr ugire ibitotsi byiza ndumva umubiri unaniwe cyane simbashije kubona uburyo tunaganira kuri chat bye ijoro ryiza!”
Ubwo soso yabaye akiyisoma yumva acitse intege aramusubiza abona ntazibonye ahita amuhamagara yumva ntiri ho, byumvikana ko yari ayifunze ngo asinzire. Ubwo soso umujinya waramwishe Kandi mubyukuri kubera uburyo yagiye ahura nabasore benshi kubwa mahirwe agatahura ko Ari ubusambanyi bubazanye Atari yabaha umutima mwibuke ko yanakize igisumizi Claude nacyo cyitari cyimworoheye nabusa, iyo Niyo mpamvu imwe yatumaga yumva yashaka uburyo bwose Luis atamucika doreko we yagaragaraga nk’umusore witonda Kandi niko byari bimeze ikindi Kandi bigahura nuko yari yikeneye, ikindi Kandi soso yari yaragiriwe inama yo gushaka umusore umeze gutyo arayubahiriza ureke abubu ngo batarongowe nibipangu nimodoka zihenze ntibashaka nkaho birengagije ko ninkangu cg se ikindi cyiza cyasenya ibyo byose ariko kubona igisasu gihangamura urukundo nyarwo biragoranye!

Ubwo bwaracyeye soso ajya kukazi nkisanzwe ariko ajyana Na mama Alice Luis nawe atwara willy bajya kuri terrain gukurikirana imirimo yo kubaka iyo nzu, munzira willy yagendaga abaza Luis buri kimwe cyose cyijyanye nu buzima bwo mugihugu Luis rero kuko byari no mukazi ahemberwa akamubwira nuko willy ageraho abaza Luis ati Ese solange ni inshuti yawe undi ati Hoya! Ati ariko afite inshuti undi ati Sinzi gusa ntibyabura buriya niwe ubizi! Willy ati nabonye Hano hari abakobwa beza!
Undi ati baragerageza, bagezeyo rero ntibahatinda kuko batangaga amabwiriza maze ubundi willy Agafotora akoherereza alice!
Bamaze kuvayo willy ati tujye kuri ya bar amubwira iyo bahuriyeho Na rwiyemeza mirimo kuko willy yari yahabonye umukobwa mwiza ukora kuri service, nuko Luis amugezayo asa nkuwiheje mu modoka adashaka gusohoka kuko yumvaga Willy arafata ibyo afata akaza bakagenda ariko Willy we yashakaga ko bahatinda, ahita amubwira ngo baze bajye kuganira.
Ubwo mama Alice na soso nabo Bari mukazi, ari nako bagara bisanzwe nuko mama Alice abwira soso ati ariko Luis ubona ukuntu atwara neza yitonze mbese atwara nkuwitwarira iye uba ubona yigengeseye !
Soso : nukuri byo azi kwita kumudoka si nka Peter wahoze agutwara !
Mama Alice : Peter se ko icyo yari azi ari ugusinda !!
Soso : cyakora !
Ubwo bamaze kuvugana soso ahita yandikira Luis ati « chr tante yishimira uburyo utwara ngo ntiwangiza imodoka »
Luis : ati ese mwabiganiye ho ?!
Soso : yego sha !none se ntimuravayo ?!
Luis : twaje ariko hari aho twanyuze !
Soso : ok, Reka nkureke ndabona abakiriya biyongeye turasubira !
Luis : Sawa bye !!
Ubwo Luis yamaze kurya anywa agafanta Maze asubira mu modoka Maze Willy we Ubwo yari yicaranye numukobwa ukora muri ako kabari kuko asa nkaho arimo amusobanuza ibijyanye na bar yabo, uwo mukobwa nawe witwa Nadine yari yaguye ahashashe doreko na boss nyiri akabar atari ahari nuko bajyaho bararyongoye Luis arambiwe araza agaruka aho aza kwigurisha amazi Maze aza yegera ba Willy ariko yitegereje neza abona uwo mukobwa yambaye shenette imeze nkiyo yahaye Dianne Ubwo yari yagize isabukuru, ariko kuko ziba zisa ntiyabitindaho, Ubwo Willy yahise afata téléphone ye ayiha Nadine uwo Maze aramubwira ati : set my clock on Time(nshyirira isaha Ku gihe), nyamara muri téléphone hari handitsemo ngo « input your number (shyiramo numero zawe) »
Nyamukobwa arazimuha nuko bahita bataha bageze murugo mama Alice na soso nabo bahita bataha kuko batashye Kare bajya kwishyura imisoro, nuko bageze murugo basanga ba Willy bahageze, Luis yakuyemo tapis zo mumodoka ari kuziyo gereza kuko yari yabonye abasore bo mukinamba bazipfubije nuko mama Alice ahita amubwira ati ese ko mbona woza tapis byagenze gute cg ni modoka uri kuyoza abivuga aseka..
Luis nawe ati nabonye barazisizemo utuntu Niyo mpamvu nabyikoreye naho imodoka yo ndazindukirizayo.
Ubwo mama Alice yahise abwira soso na Willy ngo bajye muri sport ndetse na Sabine bajyane ngo birinda grippe Maze abwira Willy ukuntu byamufasha kwakira climat(ikizere)
Bafata inzira baragenda wa mukozi nawe aboneza iyi gikoni.

Bamaze kugenda Maze mama Alice ahamagara Luis aramubwira ati sinzongere kubona woza tapis niba ahubwo aho wogereza ari abaswa uzage ujya ahandi. Luis ati ntago nzongera uretse ko ntanicyo byari bintwaye mabuja. Mama Alice ahita amubwira ati ikindi kandi ntuzongere kunyita mabuja uge unyita Espe cg mama Alice sibyo ? Luis arikiriza ati yego sinzongera, Ubwo Luis we yacyetse ko ahari soso yaba yarabwiye tante we ko bakundana akaba ariyo mpamvu abona bamwitayeho ariko burya ibyo yabonaga bihunduka byari urukundo nyirabuja amufitiye.
Ubwo rero mama Alice yahise yimura ibyicaro yegera Luis ariko ubwo akaba acyenyereye agatenge mu mabere maze uko yegeraga kwicara aho Luis ari Luis we acyeka ko aje gushyiraho rideaux araza ayishyira ho neza maze ahita amwicara iruhande atangira kumubaza iby’ubuzima bwe busanzwe ati ese ubundi iwanyu nihe undi aramubwira,ariko ubwo bakavugana Luis areba hirya kuko mama Alice atari yikwije Ubwo Luis nawe yabuze ubwa kwicara kuko abo mumajyepfo Bari bacanye mare mare Ubwo abakuru mwabyumvise !! Nuko Ubwo mama Alice nawe aba arabihuhuye noneho aramwegera nkushaka kumuryamaho ari nako agatenge asa nkukegezayo, akiri muribyo wa mukozi aba arakomanze kurugi rwo muri corridor aje gufata ibisorori ngo ategure ameza, Ubwo aba ahosheje intambara atyo Luis nawe aboneraho ahita ahaguruka nkuwitaba téléphone arusimbuka atyo. Ariko nubwo yabonye asohoka mubyukuri we yasohotse yumva ko uko biri kose soso yaba yaraganiye na tante we, agendeye no kuba tante we yaramubajije ibyerekeye umuryango we bwite.
Tugarutse kuri baba sportif rero nabo bawugize uwabo barirutse si nakubwira icyo soso atamenye ni uko tante yabahendaga ubwenge ngo agire ibyo yikorera nubwo rwose bitamuhiriye. Hagati aho Willy nawe ubwo sport yo isa nkiyamunaniye kuko uburyo adakura ijisho kuri soso biratangaje, hagati aho Bari munzira bajyenda Sabine yageze ho arananirwa maze asigara yiyicariye munzira arabwirango nibaza barahita batahana.
Bamaze kugenda Sabine yahise yiyicarira hafi y'umuhanda mu ga sous jardin yikinira game kuko soso yari yayimusigiye nuko ajyiye kubona abona Luis yohereje sms Ati none se chr waba warigeze uganira Na tante wawe k’ urukundo rwacu? Nuko Sabine ajyaho asoma nizindi message aba atangiye kumenya byinshi kumubano wa soso Na Luis ndetse abona nibindi bigahunda bagiye bapanga dore ko abakundana uba utapfa no kumenya ibyo baganira ariko nka Sabine we yabaga afite amakuru yibanze kuri buri umwe bityo rero byaramworoheye kumenya byinshi kibyo baganiraga uretse ko we yanabacyekaga!

Ubwo Sabine yari agitegereje ba willy hakuziye agahungu kabangutse cyane kaba kaje kamwegera gatangira kumwibarisha ibyamvahe nanjya he ubwo kaba gashatse ibyo kubaza amazina ariko ako kanya ba willy baba babagezeho birangira ako gasore gakamye ruhaya!!
Ubwo bageze iwabo basanga mama Alice araryamye Luis nawe ubwo yari yirambitse muri geto ye nuko bajya muri douche ariko ubwo Sabine ategereje ko soso arangiza ngo nawe ajyemo yegera wa mukobwa wumukozi ngo Abe amufasha nuko ako gahwishi kumukobwa kaba kabajije Sabine ati Ese uriya musore Luis mupfana iki?!
Undi ati ntacyo uretse ko atwara willy niko kazi ke, ubwo Sabine acyeka ko ahari uwo mukozi wabo nawe yaba afite amakuru kubya soso Na Luis, ariko Sabine amurusha ubwenge ntuyamubaza byinshi, ariko ubwo uwo mukozi we yari afite icyo agendeyeho amubaza kuko yari yari yarungurikiye nyirabuja Na Luis mu muryango wako corridor akigira ibyo abona bidasanzwe.
Soso yamaze koga ahita aza kwicara hanze aba ariho anywera icyayi ariko ubwo yaje hanze kuko yari abonye Luis arimo arahanagura inkweto maze aragenda anywera hafi ye baganira kuko hasaga nkahaberetse ukuntu kuburyo abo hirya nitara Ryo hanze riba ritahamurika neza doreko hari no mugicucu cyimodoka, nuko bajya ho baraganira maze soso amwumvisha ukuntu bagomba gushaka amafranga macye bagatangira kubaka inzu yo kubanamo nuko soso ahita amubwira ati ubu njye we mfite ibihumbi 10,000$ twashakiraho andi tukareba uko twakwiyubakira ndetse anamubwirako ayo mafranga yayahawe Na Alice nyuma yo kumubeshya ko ajyiye kwiga masters ariko amubeshya nuko ubwo Luis arebye hirya gato abona mama Alice yabumvirizaga maze ahita avugira hejuru ati…
Nti muzacikwe n'igice cya kane!!

Iyi nkuru yahimbwe na Pacifique BANANEZA
Dukurikire ku mbuga nkoranyambaga.
Whatsapp | +250728987414
© Bancos, Inc. Rwanda 2017



Wednesday, April 19, 2017

Ese kwiyahura ni Uguhunga urupfu? | Pacifique Bananeza

Reka ntangire ngira inama uwo ariwe wese wumva ko yakwiyahura bitewe n'impamvu runaka, Uratekereza nabi niba wumva hari ikintu cyatuma wiyahura.

Ntiza igihe cyawe tuganire!!

Akenshi tujya twumva hirya no hino havugwa imfu zitunguranye umuntu yakwita izitunguranye, bene izo mfu usanga umuntu ku giti cye cg se abifashijwemo na bagenzi be agira atya akiyahura akoresheje uburyo bwose bushoboka. Amakuru dusanga ahebereye bene ayo marorerwa usanga akenshi ahuriza ku kuba nyiri ukwiyahura ahunze ibibazo bitandukanye byaba iby'umuryango we inshuti ye cg se ibindi bintu bitandukanye. Ibi rero byatumye nibaza iki kibazo nti " kwiyahura ni uguhunga urupfu rubi?".  Aha buri wese afite uko abyumva ninayo mpamvu buri wese yemerewe kugira icyo avuga kuri iyi post.


 Reka ngaruke kuruhande Rwanjye, njye kumbwanjye mbona koko umuntu ahobora kwiyahura
ahunze ubuzima bubi cg se imibereho mibi ishingiye k'ubuzima yabagamo cyangwa se akabona urupfu agiye gupfa ruri bumubabaze kurusha uko we yakwiyica akoresheje uburyo bumworoheye.

Ariko se noneho nongere nibaze ku ijambo ryitwa "ubwiyahuzi"   iri jambo rikoreshwa mu buryo bubiri butandukanye
1. ubwiyahuzi: ukwiyahura kw'abantu.
2. ubwiyahuzi : ukwiyahura ariko ukarimbura imbaga y'abantu benshi ahanini binzira Karengane.

ubu bwicanyi bwo bukorwa hagamijwe iterabwoba, ariko sinaryo gusa ahubwo harimo n'ubugome ndengakamere. Aho umuntu atinyuka agafata igisasu akiturikirizaho ari kumwe n'imbaga y'abantu badafite cg se aho bahuriye ni mpamvu imuteye kwiyahura. Ese ibi byo birakwiye?


Reka nazure nibutsako kwiyahura Imana itabikunda kandi ko ari ugupfana icyaha. bityo rero tubirwanye Twivuye inyuma.


Author: Pacifique Banameza
Whatsapp | +250728987414
© Bancos, Inc. Rwanda 2017