Wednesday, January 1, 2020

Amahitamo meza n'amabi- Pacifique BANANEZA

Amahitamo Mabi

Nta mahitamo mabi abaho kugeza ubwo ubashije kuganzwa n'amahitamo ya mugenzi wawe cg undi muntu. 

Ese aho muziko Ikihebe kuruhande rwabo kirwanira kitwa Intwari!

Mu buzima busanzwe biragoye ko wabona umuntu muhuje amahitamo 100% kuko usanga abantu dukunda ibitandukanye. Ibi ahanini bitangira umuntu akiri umwana kuko umwana muto aba arebera kuri bakuru be cg se abana bagenzi be barirwana. Nk'urugero niba waragize amahirwe yo kubana na mama wawe ukiri muto kugeza ukuze, hari byinshi wamwigiyeho kandi n'ubu ugikoresha. Hari umunsi yigeze akubwira ati ntago ari byiza kunywa amazi umaze kurya, ibyo ubifata gutyo niyo mpamvu iyo ubonye umuntu unywa amazi amaze kurya ubona ari gukora ibintu bitaribyo. Ariko nyamara muganiriye nuwo muntu nawe akakubwira ubwiza bwo kunywa amazi umaze kurya, wumvise unyuzwe n'ubusobanuro aguhaye guhera ubwo nawe wazajya ubikora. ubwo ako kanya amahitamo wari ufite mbere akaba abaye mabi!

Hari ibibazo umuntu wese kuri ubu yakwibaza: 
1. Ni ukubera iki uri umurokore utabaye umusilamu?
2. Ni ukubera iki unywa inzoga mu genzi wawe akaba atazinywa?
3. Kuki ukunda ibara ry'umuhondo mugenzi wawe agakunda umutuku?

N'izindi ngero nyinshi zigaragaza nezako abantu badahuza amahitamo, kuko ufashe abantu benshi ukabashyira munzu nini ukahashyira imiryango ibiri isohokerwamo, buri muryango wabona abawusohokeramo igice kimwe cyikanyura muri umwe ikindi kigaca mu wundi. Ibi ni urugero rwibyo umuntu ahitamo byakanya gato ariko nabyo ni amahitamo kandi nayo shingira ku mpamvu runaka. Hari uwasohocyera iburyo kubera ariho hamwegereye, hari uwaca ibumoso kuberako ahabonye inshuti ye ariho ihosokera; haba hari impamvu zinyuranye zituma bene ayo mahitamo abaho.

Ishingiro ry'amahitamo meza rero ni ubushishozi bwimbitse ku ngaruka amahitamo ukoze azagira nyuma yo gufata uwo mwanzuro ugora abatari bacye! Hari abagendera mu kigare cy'abagenzi babo mu gufata ibyemezo ariko birengagije ko uburemere bwingaruka butazaba bungana. 

Ntukarenganyirize umuntu amahitamo ye kuko mwahuye akuze kandi mwabaye mu buzima butandukanye, ahubwo wowe niba umurusha ubushishozi, shaka uburyo wamugira inama witonze ariko utamubangamiye, ni ubona yanze kuva ku izima nabwo umureke kuko afite impamvu imunyura ituma atava ku izima. Mubyukuri Inyama abantu tuziko ari ibiryo biryoha wihatiriza umuntu utazirya kuzirya kuko wasanga ahari zitamumerera neza. Uteguye ikizami cyamahitamo ukagiha abantu ari uguhitamo 1. Amafranga 2. Umuneke Abantu bose bahitamo amafranga, ariko icyo kizamini ugihaye inkende zose zahitamo Umuneke! 

Umwanzuro natanga hano, Igihe cyose uzaba uri mu bihe bigusaba guhitamo jya ufata umwanya utekereze udahubutse urebe icyakugirira akamaro mu buryo burambye, ikindi wirinde kugendera kuri bagenzi bawe utazi impamvu yabo, ugomba no gutekereza ibyiza n'ibibi biri mu mahitamo yawe ukareba ko byose ufite ubushobozi bwo kubinyuramo kigabo.
Murakoze!

Pacifique BANANEZA
Phone: +250 788 509 426

Saturday, August 31, 2019

Dore imitekerereze igayitse y'abatuye isi - PART 1 | Pacifique BANANEZA

IMITEKEREREZE IGAYITSE Y'ABATUYE ISI - PART 1

Fata umwanya muto witegereze iyi photo, uko biri kose uyu mubyeyi w'abana babiri afashwe avuye kwiba igitoki, kandi urebye uburyo yicajwe hasi biragaragara ko ameze nkuri kubiryozwa.

Ese tuvuge ko mu mudugudu atuyemo ntabifashije bamennye ibyo kurya,uyu muntu kwiba kwe ni ingeso cg murabona byaba biterwa n'ubukene. Ese abantu iyo bafata imyanzuro bashingira kuki? nawe tekereza nk'umuntu ufashe umujura nkuyu akwiba wamukorera iki? uko biri kose ntago abantu twumva ibintu kimwe, hari uwamukubita akajya kumurega, cg se akaba yanamubwira amagambo amukomeretsa. hari nundi waterwa agahinda n'inzara igaragara mu maso yaba bana akaba yabasha kumufasha yewe akanamuha ubuvugizi. "UWO NIWE MUNTU".

Abantu dukwiye gushyira ubusesenguzi mu ifatwa ry'imyanzuro kuko akenshi hari igihe dufata imyanzuro ibangamira bagenzi bacu akenshi bigashingira ku kwikunda, inda mbi, ubuhemu hari n'abafata imyanzuro igayitse kugirango bagire igitinyiro cg se bavugwe neza n'igice kimwe cy'abantu. Abantu dukwiye kubaho duhuje umugambi, dufashanya muri byose. Ese aho iyo mubona ishyo ry'inka zirisha zigendana cg mukabona Inkoko zitora hamwe ntimugira isoni iyo mujya kumeza mu gaheza bagenzi banyu? hari n'abateka inkono ebyiri ngo nta mukozi urya ibisa n'ibya Sebuja!

Hari abavuga ngo umuntu udakora ntakarye, Imana nayo iti naremye umuntu muhumekeramo umwuka wanjye ariko ubuzima bwe bwa buri munsi agomba gutungwa n'ibimera biva mu butaka? ubwo niba udakora aba atakitwa umuntu simbizi. Ubu aho isi igeze iri kumuvuduko witerambere kandi koko biva mu maboko yabantu ariko nanone abatuye isi ntibagakakwiye kwirengagizako abantu twese turi ibiremwa kandi dufite imimerere imwe, bityo ntihabeho indwara z'abanyafurika, cg ngo habeho inyubako zidafashije z'abasangwabutaka hirya no hino mu bice byisi.
ngaho abiyita abakire nibibaze uko isi yaba imeze ntagashakabuhake zihari, ibaze nawe isi ituwe n'abakire n'ubunebwe bwabokamye.

Aho kwirirwa abantu bavuga ngo udakora ntakarye, abagiriwe ubuntu bwo kuvukana ubwenge n'amahirwe anyuranye nibahuze imbaraga batekerereze imbaga nyamwinshi kuko bafite amaboko ariko ubuzima babayemo ntibubemerere gutekereza kure birenze gucungana nuko uyu munsi arabona amaramuko. Ngaho nawe itegere abantu bagenda mu modoka za million 80, 100 hano mu Rwanda, Ese buriya aguze imodoka yoroheje andi akayakoramo umushinga mu cyaro iyo yakomotse ubwo muzi imishinga y'ubuhinzi n'ubworozi yava muri million 50 byibura abantu yatunga? ariko ngo atarayikata ngo abakubite akavumbi, ngo ntiyaba ari umugabo!! ubwo urwo ni urugero ruto mbashije kubona.

Abantu nibagire umutima wo gufasha bagenzi babo mu buryo bushoboka kandi burahari

Author : Pacifique BANANEZA
Phone: +250 788 509 426
Email: banppacific@gmail.com





Monday, April 23, 2018

Dore impamvu abantu dukwiye Gusaba imbabazi ku bibi twakoze n'impamvu gutanga imbabazi ari byiza | Pacifique BANANEZA

Imbabazi

Mu mezi 9 yambere kugirango abantu tubeho, usanga duhuje ubuzima ndetse n'imibereho muri rusanjye uba usanga ari imwe aho buri wese aba ari munda ya nyina umubyara. umwana uri munda ya mama we aba afite ubushyuhe buringaniye kabone niyo mama we yaba aba mu rubura(ahantu hakonje cyane). Ibi rero biba kuri buri muntu umukire cg umukene, umuzungu cg umwirabura muri rusange ingeri zose z'abatuye isi ubu buzima barabusangira. Cyakora nubwo navuze amezi 9, ntago nirengangije umubare utari muto w'abantu bavukiye amazi 7, ariko ibi  nabyo iyo bijya kubaho nta marangamutima cg ikimenyane gikoreshwa ibi bigarara ku bantu bose muri rusange.

Reka turebe noneho nyuma umuntu amaze kugera ku isi, icyambere nshaka ko twibukiranya ni uko nta muntu n'umwe uhitamo uko azabaho aha ndavuga umuryango uvukiyemo, cg se ngo uhitemo ugomba kukubera mama wawe cg papa wawe. mu isaha ya mbere abantu tumaze kuvuka ubuzima buba bwamaze gutandukana, uvutse mu maboko mazima yafubitswe bihagije ndetse yishimiwe, naho uwavutse mu muryango ukennye aba atangiye kwitegereza isura ya mama we yuzuye agahinda wenda yabuze n'uburyo yishyura ivuriro cg se ibindi byangonbwa nkenerwa kugirango asohoke mu ivuriro. Hari kandi n'abatagira amahirwe yo kuvukira mu ivuriro bitewe n'impamvu zitandukanye. 
Hari n'abatagira amahirwe yo kubonana n'abyeyi babo bitewe nuko wenda mama we yapfuye akimara kubyara. 

Nyuma y'amezi macye impunduka mu mibereho ziba zigaragaza bamwe bafite abakozi babitaho abandi barambitswe mu mirima hafi yaho ababyeyi bari guhinga nizindi ngero nyinshi. Mu buzima bwa muntu umuntu yirwanaho kugirango abeho neza kugera naho umuntu aba y'ikunda we n'icyerekezo cy'ubuzima bwe aribyo yitaho mbere yibindi. mu kinyarwanda baca umugani bati "Iyo amagara aterewe hejuru buri umwe asama aye".
Ibi rero bituma abantu batangira guhemukirana buri umwe arengera amagara ye, aho uha abana babiri umugati ukababwira ati ngaho ni mugabane ukabona hari ushaka gutwara igice kinini kurusha undi. ibyo ntibizagutangaze rwose kuko bishingira ku mpinduka z'ubuzima umuntu agenda abona akigera ku isi. ndakomereza kuri urwo rugero rw'abana babiri. iyo bari gukina umwe akababaza undi byanze bikunze ararakara cg se akanarira bitewe n'uburyo yababaye. ariko iyo amwegeye akamubwira ati mbabarira ashobora guhita amubabarira cg akanga. impamvu yambere ashobora kwanga aba yamaze kwishyiramo ko mugenzi we ari umugome ko wenda yaba yanabikoze abishaka, kuko n'ubundi asanzwe arya n'umugati munini akamuha agato. nibindi bitekerezo umuntu ashobora kugira mbere yuko atanga imbabazi. ariko mu byukuri byose bihera kuri kwaguharanira imibereho y'umuntu kugiti ke kandi bigirwa natwese. iyo umuntu adashoboye kubabarira arihorera. Guhemuka n'ibibi ariko no  kwihorera si byiza ikiruta byose ni ubworoherane. Muri kwa kwirwanaho umuntu wese agira kugirango abeho niho guhemuka guturuka. ubugome bukaganza mu mibereho yacu urwango, ishyari nabyo bikaziraho, ntago waba mu rwango, ishyari n'ibindi nkabyo naguhemukirana kubaho, umuti wabyo rero ni ubworoherane, kubahana, kwihanga byumwihariko kunyurwa.

Reka nsoze mbereka ibyo dukunda gukora mu gusumbanya abantu kandi nta mumaro.

1. Ugasanga umukozi ugukorera umuraza ahantu wita ko ari habi, nyamara burya asinzira neza kukurusha kuko we yamaze kwakira no kwihanganira uwo mwamugizewe.
2. Ese iyo abantu bagenda mu muhanda ushobora kumenya uwaraye neza cg nabi?
3. Iyo uvutsa mugenzi wawe ubuzima utamuhaye uba wumva wowe uzahoraho nk'amasarabwayi?
4. Iyo urya ukima bagenzi bawe uba wumva bo batangira inzara nkiyo ufite.

Icyubahiro ni cyiza turagiharanira ariko burya dore ibyo ugomba kumenya.
1. Iyo imvura iguye umunyacyubahiro anyagirwanwa na rubanda rugufi.
2. Umutingito iyo uje ntago urenga k'urugo rw'umunyacyubahiro kandi burya ngo "ibuye rimeneka urwondo rugisukumwa"
3. Ikindi urupfu ntirutinya abanyacyubahiro.

Umwanzuro wanjye rero ndisabira abatuye isi kugira urukundo, kunyurwa, kwihangana, gusaba ndetse no gutanga imbabazi. 
namwe mubwire uko mubyumva ubundi tuganire!
Pacifique BANANEZA - 0788509426 
banppacific@gmail.com

Saturday, May 13, 2017

LOVE STORY | Burya Byari Urukundo (Igice cya Gatanu)

INKURU Y’URUHEREREKANE
INKURU: BURYA BYARI URUKUNDO
IGICE CYA 5

Duherukana soso ajya kuzana telephone yafataga amajwi aho Luis Na mama Alice Bariraga kuko yabacyekaga Niyo mpamvu yashyizeyo iyo telephone ngo yumve ibyabo.
Ubwo soso yamaze kwambara ecouteur ajyiye kumva yumva mama Alice Ari kabaza Luis ati Ese iyo nzu yawe iherereye he Luis aramubwira, mama Alice ahita anamubaza ati Ese niryari tuzatembera Luis aramubwira ati buriya nimwe mu zahahitamo,
Mama Alice : none se wowe ntaho usanzwe uzi abantu basohokera bakabona naho bisanzurira bakishimana?!
Luis: ntaho nzi ariko buriya nti habura ahubwo reka njye kuruhuka uyu munsi niriwe naniwe cyane.
Mama Alice ati Sawa buriya tuzabivugana ikindi gihe.
Ubwo soso yarangije kumva ayo majwi ahita afungura Whatsapp vuba vuba agiye kuyoherereza Luis maze agifungura muri box ya Luis asanga Luis yamwandikiye ngo: “umva soso mukunzi tugomba kuva aha tukagenda tukabana ku kibi nikiza Kandi impamvu ibiteye ntayindi ni mama Alice gusa ntunsabe ubusobanuro bwinshi nonaha wihangane nzakubwira twitonze kuko ni birebire.
Ubwo soso yahise agarura agatima kuko yari amaze kubona ko ahari ntacyo barageraho nubwo Atari ko byari bimeze kuko Niba mwibuka neza Espe Na Luis bigeze gukorana urukundo.
Ubwo soso yahise amusibiza ati: none se tuzaba hehe?!
Luis: nari mfite gahunda yuko twagura inzu nari nabonye ku mafranga ibihumbi 15,000$ kuko njye nari mfite 3,000$ ariko andi abura ngo nyuzuze nituva aha kuyabona nabyo ntibiraba bigishobotse.
Soso: njye rero nari nabajije ikibanza ahantu Gihagaze ku bihumbi 2000 ahari twakigura Wenda tukazacyiyubakira Wenda ayo yandi tugacuruzamo, dukodesha inzu yo kubamo Kandi dicuruje nki bihumbi 4,000$, andi 6,000$ yaba asigaye yava I akamodoka nibikoresho byo murugo!!
Luis: burya uzi ubwenge bwinshi koko, gahunda ni iyo ahubwo ejo tuzatangira kugura ibyo munzu aho gukodeshaho tuzaba tumwishyuye umwaka.
Soso: Sawa buriya niko tuzabikora.
Bwaracyeye Luis ajya kureba willy aho yakoreraga maze agezeyo asanga akazi kararimbanije, imirimo yo kubaka igeze Kure, Luis rero ukuntu yari amaze kujya aba inshuti Na willy ntago yari kwanga gumutiza imodoka ngo ajye guhaha ibyo ahaha kuko aho willy yari yaragiye gutura hafi yaho akorera Na Luis nawe akazi kabaye gake cyane.
Yagezeyo ahita abwira Willy ikifuzo cye cyuko yamutiza imodoka Willy nawe arabyemera amubwira ko nayikenera aramuhamagara.

Luis yahise ajya kureba soso bajya gushaka inzu yo kubamo, inzu barayibonye ndetse bahita banishyura umwaka wo kuyibamo Ubwo batangira kugura intebe na materas n’ibitanda nibindi bikoresho nkenerwa byo mugikoni na fligo nibindi. Kuko rero soso yari asanzwe acuruza byumvikane ko no guhaha bitamugoye, bamaze guhaha soso ahitira aho mama Alice akorera amubeshya ko yari yagiye kwishuri aho yigira gutwara imodoka nkibisanzwe. Luis nawe ajyana imodoka kwa Willy.
Ubwo soso yahise yinjira mu iduka aracuruza haciyeho akanya gato abona haje message kuri téléphone ya mama Alice yoherejwe nundi mu mama nawe w’umucuruzi ivuga iti : « ese Espe ko nabonye soso nawa muchoffeur wanyu bari guhaha ibikoresho Alice yaba agiye kuzana umukwe ntube waradutumiye ?! » Soso akiyibona ahita ayisiba vuba vuba Maze mama Alice yinjira yamaze kuyisiba ahita afata téléphone ye akiyifata muntoki iba irasonnye soso ashya ubwoba ati byanze bikunze ni mama ishimwe (wamucuruzi kazi) uhamagaye,agiye kumva yumva.

Soso yajyiye kumva yumva mama Alice ahise yitaba avuga ngo komera mama ishimwe... ?! Soso ubwoba buramutaha ariko nubundi kubera ko yari aziko byanze bikunze agomba kujya kubana na Luis bitarenze icyo cyumweru yihagararaho, kubwamahirwe barinze bakupa telephone ntaw’ukomoje kuri ya message kuko mama ishimwe yari azi neza ko mama Alice yayibonye Kandi nyamara soso yarahise ayi siba.
Ubwo Luis nawe yavuye gutanga imodoka kwa willy,ahita ataha atangira gupanga ibintu bye maze ibyo abona atazacyenera bite we nibyo yari amaze kugura ahamagara camarade araza arabyitwarira, mbese Luis yibutse mugenzi we!
Tugarutse kuri Claude; mwibuke ko yari agiye Kureba Nadine ngo amuhe chenette y’abandi yari yaratwaye, kuko Claude yari afite gahunda yo guhitira kwa Dianne anamushyiye ibye. Reka Claude rero azakugerere mu kabari esange Nadine ntiyakoze ahubwo Ari kunywera icupa yicaye nawe nkumukiriya usanzwe, maze Nadine ahita amubwira ati icara tuganire ahubwo baguhe n’akantu unywe Niba waje utaniteguye ndakishyura! Mwibuke ko Nadine yari amaze iminsi arikorera kwa willy. Claude aramubwira ati waretse Niba Ari nicyo umbwira ra ukacyimbwira ikindi gihe ubu ko nihuta mfite gahunda!?
Nadine: aseka ati “ icyo nkundira abasore bubu, ubwo se niyi he gahunda yihutirwa ugiyemo iruta iyi nda wanteye?”
Claude: nawe aseka ati ariko ninde wabeshye abakobwa ko dutinya inda kuburyo buri wese aricyo akangisha?
Nadine: ngo atubeshya ahubwo wowe banza utazi ikipe muri gukina nayo?!
Ibimenyetso ndabifite ahubwo nikimenyi menyi nushaka kuzana ibyo ndajya no kwiyama ririya habara ry’umukecuru ngo Ni Tantine ryagutwaye ubwenge, cyangwa mugira ngo nimwe muzi ubwenge gusa ?!
Claude : umva nkubwire rero Nadine nyihanganira umpe iyo chennette nigendere tuzashaka undi munsi tuganire kuri ibyo bibazo byawe.
Nadine : acyira ndabizi nubundi ni iya wamukecuru wawe Ubwo wasanga utayibonye ngo ubone uko ujya kumureba uyijyanishijwe utabona uko ujyerayo !
Ariko se ubundi wagiye urya indyo yuzuye ikareka buriya bukecuru ?!
Ayikuramo arayimuha maze ahita aboneza no kwa Dianne.
Tugarutse kwa mama Alice, mama Alice yageze murugo ajya muri douche nkibisanzwe, soso nawe ahitira mu cyumba cye imyenda arayizinga inkweto nazo azishyira mu gikapu cyazo, igihe yabikoraga Sabine aramubaza ati Ese ko mbona uzinga nkaho ufashe isafari bimeze gute?!
Soso aramubwira ati nta Safari ntayo, ni uko nabishatse gupanga ibuntu gutya !
Sabine ahita amubwira ati ahubwo we nabonye Luis asa nkugiye kwi muka, ese agiye kubana na Willy cg ?!
Soso ariyumvira arangije abona nta gihe gisigaye kuburyo yakomeza kubeshya na murumunawe Sabine amuhisha amakuru ajyanye na gahunda afite, Maze ahita amujyana hanze aho ntawe ubumva aramubwira ati : « umva rero Sabine mwana wa mama ntacyo naguhisha, nkuko mbizi neza ko ubizi ko nkunda na Luis, igihe cyirageze ngo tujye kubana kdi twamaze kunoza gahunda yuko bikwiye kugenda ».
Sabine : none se tante arabizi ?!
Soso : hoya nabonye atari ngombwa ko nabimubwira, ariko ntubindi ntawatwika inzu ngo ahishe umwotsi amaherezo azabimenya.
Sabine : none se washatse ukuntu upfa kubibwira muzehe nubwo yatwanze ahari ko atabura no kukugira inama.

Soso : cyakora icyo ni igitekerezo cyiza Reka muzehe ndibuze kumuhamagara mukanya.
Sabine : none se mufite inzu cg mugiye gukodesha ?
Soso : sha ntayo ariko turi muri gahunda yo kubaka inzu yacu .
Sabine : ehh nibyiza !! Kumutima(aratekereza ati :”Ese ubu uwakisabira soso tukajya kubana ko ahari Wenda naba nduhutse kwirirwa mu gipangu” arabitekereza ariko ntiyabivuga)
Ahubwo ahita abwira Sabine ati woe rero andikira Alice email(ubutumwa bwo kuri murandasi) ubimubwireho atazakwita umwana mubi.
Soso: sha we namwandikiye ariko ntago nabwiye ko ngiye guhita ngenda namubwiye ko mfite inshuti ndetse muha n’amafoto ye maze ansubiza ko ntacyibazo abonye Ari mwiza !
Ahubwo ceceka mvugane na muzehe.


Soso yahamagaye se amubwira ibijyanye no kuba agiye gushinga urwe, umusaza acyibyumva ati nibyiza ariko niba ntabukwe muhomba kuhanza mukansura erega ndi so kandi ntago nifuza ko wajyira urushako rubi, Ubwo rero byanze bikunze ugombe ubanze uze unsure.
Soso : njyewe ntago nkeneye kugaruka mu maso yuwo mugore wawe (avuga mukase) kuva yandaza ubusa akansuzugurira munzu y’iwacu navukiyemo, keretse niba tuzaza ntawe uhari aho ho byazashoboka kandi nabwo nzakumenyesha ahita akupa téléphone yarakaye kuko yari yibutse uburyo mukase yamufataga ari nabyo byatumye ubu baba kwa mama Alice tante wabo kuko nawe yasaga nkaho ajyiye kwibana munzu wenyine kuko umukobwa we Alice yari amaze kujya hanze, kandi amufite ari umwe kuko yamaze kumubyara papa we aza kugwa mumpanuka arapfa.
Tugarutse kwa Claude yaragiye ageze kwa Dianne asanga yamwiteguye amubaza impamvu yatinze undi amubeshya ko yabanje gushaka chennette ye kuko yari iri mubintu byinshi, Ubwo baricaye aramuzimanira Maze Dianne ahita amubaza icyo yari avuye gukora kwa tantine wibuke ko Dianne na soso bamubonye avayo yurira moto ndetse akanamusezera amusomye Ku itama Ubwo bamurebaga bikinze Ku gipangu murabyibuka.
Undi ati nkunda kujya kumushyira report zibyo nakoze ejo kugira ngo bitazambana byinshi nkabura uko mbimuha kumurongo ! (Akaba aramubeshye yitwa Claude ). Ubwo amasaha yari amaze gukura Maze Luis atangira kwegera Dianne nkushaka ko hari cyo yamusayidira kuri iryo joro Maze Dianne ahita,amubwira ati hoya have sigaho ntago twakora ibi twaba tibangamiye uyu mugenzi wanjye tubana ahubwo dore burije Reka nguherekeze utahe Ubwo nah’ikindi gihe kandi umenye ko ngukunda mukunzi ! Claude nawe ati nanjye ndagukunda, Dianne aramuherekeza arataha !
Bwaracyeye Luis akomeza gushaka ibikenerwa byose kuko Bari kurara bagiye munzu yabo uwo munsi byatumye azinduka Kare asaba boss we uruhushya(icyo nababwira ni uko Luis yari asigaye ahembwa na Willy ubwe) Willy nawe amuha uruhushya nta mananiza, ariko Luis agashaka kubwira Willy uko gahunda zimeze kuko Bari basigaye babanye neza cyane ariko Luis akabona ntaho yahera kuko Willy yigeze no kumubaza umubano we na soso akamubeshya ibindi. Luis rero yahise ashaka numwe mu bintu byari bisigaye arabijyana, ariko ubwo akaba yari yanapanze gahunda yo gutungura umugore we kuko yari yanapanze ikirori giciriritse ariko soso atarabimenya ! Ubwo Luis yahise avugana na Eddy(umwe washinze ya Group yo kwishuri ryaba Luis (admin !)) ati gahunda rero irakomeje ntagihindutse Ubwo ni saa moya zuzuye ahubwo wenda icyo wankorera wamenyera ibyo abantu barimo bafata(ibyo kunywa) nkabitegura Kare.
Eddy nawe rero yari yamaze gutayarisha aba nyamuryango ba groupe biteguye kujya gushyigikira umuvandimwe wabo Luis.
Luis rero yakomeje gupanga gahunda ashaka umu Dj urabahata umuziki ndetse abona ko akeneye nu muntu mukuru waza kuba ahari akayobora uwo muhango, niko kunguka igitekerezo cyo kubwira Rwiyemeza mirimo wubaka yanzu ya Alice ngo abe ariwe uza kumufasha uwo musaza witwa filipo nawe ntiyamutenguha aramwemerera, byageze nka saa kumi nimwe Soso akiri gucururiza mama Alice ariko agacuruza ameze nk’udahari kuko yumvaga aribushyire umutima hamwe abanye na nuwo yakunze. Ako kanya yahise abwira mama Alice ko agiye murugo hari abaje kumureba ahita agenda Ubwo Maze ahamagara Luis amubaza ko ibintu yabibonye undi yego nabibonye, ahubwo ndibuze kugutwara nka saa moya mfite imodoka nakodesheje kandi nizereko uraba wambaye neza cyane dushobora no gusohokana nkahantu tukanywa kamwe !
Soso : ariko nawe rwose uranshimisha Sawa ndabikora chr !
Eddy nigikundi cye baraje baba bicaye kuri salon bakata umuziki ariko havamo Dianne nundi mukobwa biganye witwa keza bajya kugura gâteaux abandi basigara baganira muri salon, Luis nawe arambaye neza akata imodoka yerekeza kwa mama Alice kuzana umugore we soso.Ariko asiga abwiye Eddy ko nibenda kuhagera aramubwira bagaceceka ndetse bakazimya namatara ubundi Dianne na Claude kuko bo soso yari aziko bari buze bakaba aribo baza bakabatwaza ibikapu bya soso Maze bamugeza mûri salon Bagacana itara Dj nawe agahita ashyiramo injyana zubukwe Maze bakaririmbira umugeni !!
Luis rero yageze kwa mama Alice asanga soso yiteguye ahita amwinjiza mu modoka vuba Maze bagiye kugenda, Luis arebye asanga byaba ari amakosa akomeye kugenda asize Sabine, Maze ahita amubwira ati sabi... Injira mu modoka uze tujyane ndibuze kukugarura ntacyibazo.
Sabine : arinjira ageze mo ahita ababazango none se mwabibwiye tante ko ngiye ataza kuza akambura.
Soso : tante ntago aza vuba, kuko hari abantu yagiye gusura Ubwo rero ushatse twagenda.
Bahita bagenda bagezeyo Luis akura ibintu mu modoka Maze Claude na Dianne baza kubakira bageze munzu, soso atera intabwe agana muri salon Maze ahageze akumva harashyushye cyane ariko ntayibyitaho kuko yariho ashaka uko yabona itara, yahise acana téléphone ariko yagiye kuyicana ahita akubitwa nurumuri rwitara abona abantu benshi harimo Abazi nabo atazi dj nawe azamura indirimbo y’ubukwe baririmbira uwo mugeni, Ubwo umugeni nawe yari arimo kurira kubera ibyishimo akarira yamiye umugabo we, nuko indirimbo irangiye, Muzehe Filipo afata ijambo ayobora gahunda, abegini bombi nabo barabazimanira Maze bakata na wamutsima(gâteau) Maze barararya bah à ni kubashyitsi babo ;
Muzehe filipo yasubiranye ijambo arangije arababwira ati : « ubu rero tugeze mugice gikomeye cyane cyo kumva ijambo rya nyiri urugo ndetse nyuma ye nabandi turasangira ijambo nyuma tugabire n’impano uru rugo rushya ; ariko byumwihariko turumva nijambo ry’umushyitsi mukuru »
Ubwo Luis ahita ahaguruka abasangiza ibyishimo afite kuri uwo munsi ababwiraho gato k’urugendo rwe na soso maze anababwira ko yari yifuje gutungura soso kuko we ubwe yarinze yinjira munzu atamenye iby’abashyitsi Niyo fête, Luis rero yahise anababwira ko bazabatumira muri gahunda yo kujya gusezerana imbere y’amayegeko ndetse no kujya gusaba umukobwa kwa se, arangiza ijambo rye ashimira abaje kubafasha muri rusange ; soso nawe arabashimira ariko acyivuga ashimira umugabo we Luis ; Filipo yanyarukiye mucyumba yari ari kwakiriramo mama Alice cg se Espe akaba tante wa soso, aramubwira ati itegure kujya kuganiriza abana bawe(Ubwo Luis yasobanuriraga filipo uko ibintu bimeze ntitamuhishe ikintu na kimwe anamubwira impamvu atashatse ko mama Alice aza ko ari ukubera yumvaga atamwemerera kuko yari amufitiye umugambi wo kumusubiza muri izo ngeso z’urukoza soni ; Filipo nawe mu gufasha abana kwibanira neza ahitamo guhamagara Espe amubwira gahunda z’abana nubwo zari amakosa kubana ariko Filipo amwumvisha uruhare mu kugirango ayo makosa abana bayakore nawe arabyumva kandi yatekerezaga ko iyo nkuru iramutse igeze kumwana we Alice yamubabaza kandi ariwe muntu wagaciro kuri we ahitamo gutuza yemera kuza gufatanya na soso na Luis mu gikorwa yise amakosa acyibyumva »
Tugarutse kuri Willy nawe aho yari ari iwe yabonye amasaha atari kuva aho ari ahita yoga apanga kujya gufatira agacupa hamwe muri ka kabari Nadine akorera mo, amaze kwitegura ahamagara Luis ngo yumve niba yaboneka amutware Luis ntiyumva téléphone kubera ko yari ari murusaku, Willy akomeza kugerageza téléphone ngo arebe ko ahari yamwitaba ariko ubwo yarebye kumeza aho atereka MacBook (computer nto ukorwa na Apple ) abona Alice ari kumuhamagara muburyo bw’amashusho ahita amwitaba baravugana aramubwira ati tugiye kuza ejo bundi ati twabonye promotion mundege aho bagiye kudutwarira imodoka yacu kubuntu Niyo mpamvu tugiye kuza bitunguranye kubera ko iyo promotion izamara icyumweru cyimwe. Willy ati ikaze ntacyibazo inzu yo guturamo yanyu nayo ubu iri kumusozo.
Alice : Ubwo rero ushake ukuntu ubibwira mama namuhamagaye ntiyanyitaba.
Willy : Sawa Ubwo urakoze !!
Video call irangirira aho.
Willy yahise yongera ahamagara Luis nabwo ntiyabyumva Maze ahita atega moto ajya kwirebera Nadine(ibigaragara ni uko Willy yari yarakunze nadine) ahita ajya kumureba, Tugarutse kuri ba bageni soso yamaze kuvuga Filipo ahita asubirana ijambo maze ahamagara mama Alice ngo aze abaganirire, « mwibuke ko nta numwe uziko ahari » Maze filipo ati mureke twumve ijambo ry’umushyitsi mukuru waje gufatanya natwe, Maze abo muri groupe barebana ho bacyeka ko ahari uvugwa ari admin wabo doreko yari afite n’agaseke rusange agomba gutanga, ariko nawe nk’umuntu mukuru ntiyahita yishyanutsa kuko yari yumvise Filipo akomeza kuva ijambo umunyamuryango. Ubwo bakiraranganya Amaso babona mama Alice araje atangiye kuvuga.

Mama Alice yabaye agitangira kuvuga Luis na soso barebana bayoberwa umwe umwe muribo waba ariwe watumiye mama Alice, ariko Luis ateketeje ukuntu yambwiye Muzehe Filipo ukuri kose ahita acyeka ko ariwe ntawundi. Mama Alice Muri we yumvaga afite ikimwaro ni isoni ariko nkumuntu mukuru kandi utaragombaga kwereka abo batumirwa ko mubyukuri hari ikibazo yari afitanye nabo umuntu ya kwita abana be, avuga ijambo rito ryiganje mo gushimira Maze aha impano urugo rushya ingana nib 3,000$ angana na ½ cyayo yagombaga guha luis bavuye mu butembere nkuko bari babisezeranye. Ubwo mama Alice yamaze kuvuga ijambo rye muzehe Filipo nawe yungamo irye ahita anasezerera abashyitsi barasoza.
Ariko ubwo basoje mama Alice atamerewe neza niko kubwira Claude ngo amutware kuko ntiyari kubwira Luis kandi abona ari Muri rwinshi tutirengagije ko yari numukozi we, Ubwo yashakashatse aho Claude ari baramushaka Maze babaza Eddy ahita yibuka ko Claude yigeze kumubona amanukana numukobwa wari mugikoni akora amasuku, nuko Eddy amanukira mwicyo gikoni ngo arebe ko yaba akiri yo ; agezeyeyo abona rwabuze gica Claude ari gukorakora ka Sabine yakabujije amahoro ! Nako isoni zakishe kabuze uburyo kakwikiza uyu musore kari gasanzwe kubaha nk’umuntu ukomeye kandi wihagazeho, Ubwo Sabine yari aje mugikoni cya mukuru we aje kugirango ahanagure ibikoresho byari byatiriwe bigomba gutirurwa, urugero nkibyajeho gâteau ndetse nibindi ; Ubwo Eddy yaramubonye ariko ntiyamenya neza ko uwo mwana Claude yabujije amahoro ari Sabine, Eddy ahita abwira Claude ko bamushaka arazamuka ajya kureba umushaka, Ubwo Dianne nawe yari ari Muri salon arimo gutunganya aho abashyitsi Bari bicaye , Luis nawe ahita aherekeza bagenzi be bo Muri ya Group agarutse ahura na Claude ahinduye imodoka acyuye mama Alice, Luis ahita ababwira ati ese ko musize Sabine ? Mama Alice ahita amubwira ati naketse ko hari ibyo akibafasha ! Luis ntacyo noneho Ubwo yazaza nejo.

Sawa ngaho ibihe byiza barakomeza Bari gendera Claude acyura mama Alice. Sabine yarangije gukora ibyo yakoraga ajya kwicara mucyumba cy’abashyitsi Ubwo soso nawe yari ari gupanga imyenda Muri garde lobe mucyumba cye, Ubwo Sabine ahita abona Dianne amusanze mucyumba cy’abashyitsi aza amuzaniye na ga fanta Maze Bari kuganira bisanzwe Sabine abona atakwihangana kuvuga ibimubayeho, niko guhita abaza Dianne ati umva we ntuzi cya gihungu gikora Muri MTVN gitwara imodoka ;
Dianne : uyu se wari uri hano mukanya utwaye tante wawe ?
Sabine: yego sha! Kiraje cyinsanga hariya mugikoni ndikwiyogereza ibikoresho maze cyinyicara inyuma cyimbwira ubusa maze gitangira kugenda kinkoraho mchiih(arimyoza) numva umujinya unyishe.
Dianne acyumva iyo nkuru abona Peter aramuhamagaye ahita abwira Sabine ati reka nitabe gato maze Dianne ahita turaba Peter n’ubwuzu bwinshi ati bite se chr?!
Peter: agwa mu kantu (wibuke ko yifuje gukundana Na Dianne ariko Dianne Akamubera ibamba) ahita avuga ngo ndarota cg bimeze gute ?!
Dianne: aseka ati ntago urota Kandi kuri iyi nshuro niteguye kugutega amatwi!!
Peter: umva dia… Buretse gato ndaje nguhamagare hari umusaza witwa Filipo ngiye kubanza gucyura iwe murugo andangiye ahantu Ari ubu niho ndi kujya ndaguhamagara mukanya!
Dianne: none se ubu ugeze he ujyayo?!
Peter: ubu nonaha nibwo ndi kwinjira muri icyo gipangu.
Dianne: Sawa
Telephone ivaho icyivaho bahise bumva umuntu asonnye kugipangu Dianne ajya kureba agezeyo ahita asanga Ni Peter maze aramuhobera bimwe byiza koko!!
Ahita amubaza ati Ese burya Ni Hano wari uje undi ati yego wangu!
Baramanuka bajya munzu, muzehe Filipo rero agakunda inzoga zanijoro cyane ubwo aba arazitangiye ahubwo Na Luis nawe aramukundiye barazisoma ubanza Ari nayo mpamvu Filipo yari ahamagaye uwo kumutwara.
Ubwo Soso yaraje asanga Sabine aho yicaye aramubwira ati ngwino tuvugane Na Alice amubwiye ko ajyiye kumvugisha Sabine ajya mucyumba cya soso Alice arabahamagara baraganira ababwira ibyuko agiye kuza, ubwo Luis Na muzehe nabo Bari kumanura icupa ryabo baganira bagirana inama, Peter nawe Na Dianne Bari gutangira urukundo rushya kuko Dianne yari yamaze gusiba muri we icyitwa Claude cyose ubwo Bari hanze baganira mbese bishimye cyane ako kanya Claude nawe aba arakomanze Dianne ajya gukingura Claude ahita amwihamagaza ibya chr chouchou Dianne nawe ati kuva uyu munsi ntacyo ngihuriyeho nawe
Nakwihanganiye kenshi ariko ubu unyibagirwe!!
Claude nawe aratekereza asanga koko “ Byari urukundo” inshuro zose yamwihanganiye!!
Dianne nawe atekereza impamvu Peter atigeze arambirwa nawe asanga Ari urukundo!!
Mama Alice nawe aho yari muburiri asanga umubano wa Luis Na soso nawo byari urukundo!!
Inkuru nayo ni uko igenze mwari kumwe na Pacifique Bananeza.

Tanga Comment hasi, Murakoze!!

Iyi nkuru yahimbwe na Pacifique BANANEZA
Dukurikire ku mbuga nkoranyambaga.
Whatsapp | +250728987414
© Bancos, Inc. Rwanda 2017




Thursday, May 4, 2017

LOVE STORY | Burya Byari Urukundo (Igice cya kane)

INKURU Y’URUHEREREKANE
INKURU: BURYA BYARI URUKUNDO
IGICE CYA 4
Duherukana mama alice asanga luis na soso baganirira hanze mu mwijima!! ese yababwiye ngo iki? Isomere.

Mama Alice yahise avugira hejuru ati Ese muba mwicaye hanze aha muri uwo mwijima muhamara iki? Niko soso ubu Uziko narinzi ko uryamye? Soso aramwaragurika afite urwikekwe ko ahari mama Alice yaba yamwumvise ubwo yaganirizaga Luis kubyo uko babana.
Ariko nyamara nibwo mama Alice yari agisohoka ahubwo yabonye uburyo Luis Na soso bicaranye mo hanze muri iryo joro doreko yari yanamwegeye noneho, mama Alice nkumuntu wari ufite ukuntu yatangiye gukunda Luis ntakindi yari gukora uretse kubacyaha doreko yari anabifitiye uburenganzira.
Ubwo mama Alice yabashakaga ngo bajye kurya, ahita abibabwira ariko ubwo bajya kurya bafite ubwoba ko yaba yabumvise bumva ntabubabwiyeho uwo munsi ariko soso we kwizera ko mama Alice yaba atumvise ibyo bavugaga ntibyamworohera kuko nubusanzwe haribyo yajyaga amubwira haciyeho igihe bibaye. Kuva uwo munsi soso yahoraga abangamiwe mbese akumva ko muri we hari ikintu kitameze neza.
Nyuma y’amezi 2 wamukobwa Nadine yaje gusanga atwite yibaza uwaba yaramuteye inda biramuyobera ariko ubwo agacyeka ko yaba Ari Claude,camarade(umwe ukunda betting) cg se willy ariko willy we akabiha amahirwe macye kuko nta cyumweru cyari gishize willy baryamanye, aha wakibaza ngo Nadine yahuriye he Na willy??
Igisubizo ni uko mbere Na mbere willy yagombaga kubakisha inzu ye hafi yiyo nyubako inzu yoroheje ariko yo kumufasha gukurikirana akazi ke neza. Ubwo rero niho iryo habara ryamusanze nawe Ari sana kuva yakava iwabo atiha akabyizi!
Soso rero nawe yakomeje gutekereza ukuntu yakwerura akabwiza mama Alice ukuri ko akunda Luis abura akabura imbaraga zabivuga, niko kwigira inama ati ariko buriya mbwiye willy akabimvugira byaba byiza kurushaho, ahita amuhamagara ako kanya arabimubwira undi ati ntakibazo ariko tubanze dutekereze uko tuzajya gusura Cadette kuko twarabimwemereye “Cadette ni wamukobwa wakundanye Na Luis” urumva ko nubwo Cadette yanze Luis agasanga abandi byanamuviriyemo kubyara imbura gihe Luis we yahaye agaciro urukundo yamukundaga kuko mu bigarara aracyamuzirikana!
Ubwo bapanze gahunda yo kujyayo basigarana ikibazo cyo kubona imodoka kuko byari ikibazo kuko iyo Luis yatwaraga akenshi yayisigaga kwa willy nubwo willy we nta ruhushya yari afite rwo gutwara nubwo yabiteganyaga kurushaka ariko yanabonaga bimugoye Kandi nubundi afite umukozi umutwara akabona atapfa kumucika kuko yanamufashaga mururimi icyo nababwira cyo ni uko urwango rwari hagati ya willy Na Luis rwari rushingiye kuri soso ariko kuva umunsi Luis azanira willy Nadine bahise batangira kumvikana.

Ubwo Luis rero yigira inama yo kubwira willy ko ashaka kujyana imodoka muri control technique maze bemeranya ko azajyayo kucyumweru, soso nawe ahita abwira mama Alice ko ashaka kujya gusura umwana biganye ngo amuhe indangamanota za secondary maze akore mo ize doreko byari byitezwe ko agiye kujya kwiga!!(kwiga byahe se ra!!!!).
Mama Alice ahita amuha amafranga yurugendo icyo atamenye ni uko nyamukobwa yari kwisiri Na Luis Ryo kwigira iyo bashaka!
Ubwo byageze kuwa gatandatu nijoro Luis atashye asanga nyirabuja Ari murugo wenyine numukozi kuko soso yari yagiye gutunganya umusatsi Sabine yamuherekeje nuko mama Alice Ahita ahamagara Luis ati banguka nkubwire Luis araza maze ahageze mama Alice ahita amubwira ati Ese wabonye ko twakongeje undi nabibonye ahubwo nari buze kukubaza uko byagenze. Ok noneho icyo nshaka ni uko wazajya undaza nkubu ntamuntu uhari ukampfumbata mbese tukushimishanya ariko bikaba ibanga ryanjye nawe.
Nyuma y’umushahara naza guha Na mafaranga ukubaka inzu, ahubwo nubu ntago bahari twaba twishimana ntacyo bitwaye!
Luis yatekereje ubukene yifitiye akubitira ku kuntu abona aramutse Akoze ikosa akanga yasubira kwisuka ahita abwira nyirabuja ati umva rero rwose mabuja ariko nakabikora cg simbikore umenyeko nkundana Na solange soso, ati Kandi umfashijije tukabana nanjye nakubaha Kandi bagukorera icyo ushaka cyose! Espe nawe ati ntakibazo ariko kumutima akibaza ukuntu abereye nyirasenge soso ariko imico nkiyi nkoko ntiyamukundira aremera! Nuko ubwo Luis aba afatiyeho akora umubyizi udasondetse umugore nawe ajya yararuka neza. Ariko Hano ndangirango mwumve impamvu Luis yaguye muri uyu mutego ahanini si akazi ahubwo yumvaga ko ahombye solange yakunze nawe akamukunda byaba Ari ibibazo bikomeye nubwo yari afite gahunda yo kuzamushaka kukiza ni kibi nkuko bigenze!

Ubwo bwacyeye Luis Na soso bajya gusura Cadette bamugurira imbuto N’utundi dukoresho nkenerwa maze bakata icyuma baragenda ubwo willy nawe azi ngo imodoka iri muri control Kandi ijya ihatinda, yihamagarira Nadine nawe araza basangira icyumweru!
Ubwo soso Na Luis bagiye munzira baganira ariko Luis adatuje muri we yumva hari icyitagenda doreko yari numunyakuri, ariko hano ho Sinzi aho imbaraga yazikuye abasha kuri mira bakomeza kugenda bagera iyo bajya Cadette rero yatunguwe no kubona abashyitsi be baje nimodoka, Kandi biramushimisha kongera kubonana Na Luis aramusuhuza maze baraganira ariko Luis agahinda kamumaze abonye uburyo Cadette abayemo. Kuko bwari bugayitse kdi bunagoye ariko byose niwe wabyikururiye, gusa nkumuntu wize nyine yarabazimaniye abaha aga Fanta hashize akanya barataha maze Luis akora mu mufuka amuha amafranga ibihumbi 30 ngo Arebe uko yakwigenza bahita bacaho barataha.
Ubwo mama Alice nawe yagiye gusura umugore Bari barutanye witwa mama Ngabire bakunda kwita Tantine, ubwo ahita amubwira uko byaraye bigenze, ati burya rero tanti sha wamusore wanjye twaraye dupanze yagahunda icamo.!!
Tantine: ntiwumva ahubwo naho ubundi wari kuzasazana umwuma!!
Espe: cyakora njye uriya muhungu arashoboye!
Tantine: nti nibyo ? Uretseko Na Claude wanjye nawe ntiyoroshye we azi nutubari twiza umuntu afatiramo ako kunywa!!!
Espe: aseka!!! Ati ariko buriya wamufatishije ute?
Tantine: ubwo yasabaga akazi muri MTVN nibwo nabonye Ari umusore mwiza mpita musaba service mubwirako ngomba kuzahita mushakira imodoka ya kazi akareka kujya yirirwa ajyenda kuri bwa Moto!!
Espe: ahhhh Niyo mpamvu! Kora ahaa!!!
Baratwenze baranezerewe mbese Bari bishimiyeko na mama Alice cg espe Nawe abonye umusore uzajya amusibura!!(Niba nkoresheje imvugo mbi mwihangane!!).ubwo Tantine yahise ahamagara umukozi we ati twongere ka bierre twinywere, bica icyaka Ari nako basukamo nutuganiro twabagore.
Tugarutse kuri ba luis Na soso bageze ahantu babona hari bar isa nkaho igaragara muri icyo cyaro cyo hirya iyo baba binjiyemo bagezemo basanga gacuruzamo nyirako witwa kamanayo!!
Baba batse icyo kunywa, kamanayo ati uwabashyira muri VIP se niba amabwiriza yaho ntacyo yabahungabanyaho?! Ubwo Luis we yumvako ahari Wenda Ari ibiciro byaho bidasanzwe, ati ntakibazo barakomeje baragenda bagezeyo bakirwa numukobwa ababwira uko menus yifashe ati kunywera mo hariya ni ibihumbi 10,000 hariya ni 5,000 hari Naha 3000.
Luis atangiye kubaza ngo Niki kidasanzwe cyibayo soso aba Aritanguranyijwe ati muhi 10,000 ntakibazo ubwo baba baranjiye basanga ni icyumba cyiza gishashe neza cyane harimo nintebe bicara kugitanda banywa agacupa kabo, soso we yagizengo ni inzozi arimo ariko ah
Agahumurizwa nuko abona Ari kumanywa! Luis rero uko agacupa kamanukaga ni nako soso nawe Atari amworoheye nawe urabyumva bakora urukundo karahava!
Ubwo luis akazi akegeze hagati yagiye kumva yumva ijwi rya boss we willy akumva nundi muntu umeze nka Nadine ariko ntiyabyitaho arakomeza arya ku buzima haciyeho akanya willy ahita yoherereza message Luis ati ngiye kuguha wa mukobwa twasohokanye hirya y’umujyi akurangire aho turi uze udutware!
Luis ashaka kubeshya boss we ko arikure ngo yihangane amutegereze gato, ahita yibuka ko yigeze kumva amajwi yabantu bameze nkabo, ako kanya yahise asohoka agiye kubona abona willy ahagaze imbere y’imodoka, bishoboke ko yari yamaze kuyimenya akibishidikanya ho, ako kanya Luis ahita amwihamagarira aramubaza ati muri he se ko nanjye navuye muri control nkahita njyana soso gusura umwana biganye ukora muri bar hanze y’umujyi, willy cg iyi modoka mbona ni wowe? 
Luis: hehe se boss?
Willy: reka nguhe umukobwa ahakubwire.
Amuha Nadine ati:”turi ku kabari kanza uva mu mujyi ugana muhanda!
Luis ko nanjye ariho ndi se ati egera imodoka uraha tubona Ubwo Luis ahita yambara vuba vuba! Maze arasohoka asanga abo basinze babaye intere maze ahita ababwira ati reka mpamagare na soso mubwire aze tujyende. Ahita amubwira ati Ese muracyaganira nuwo muntu ko mbona boss Ana niwe cg mbanze mbagezeyo ngaruke nkurebe?!
Soso we rero yumvaga abangamiwe no kugenda atoze ariko abona nta kundi yabigenza ahita ajya kwishyura barataha.
Bageze kwa willy ahita asigara na Nadine nawe ahita asigarira aho nuko Ubwo soso ahita yimuka agaruka imbere barikomereza Willy nawe ahita ahamagara restorant imuzanira ibiryo by’iwabo ariko akabona ukuntu Nadine amwutayeho akabona nti bisanzwe, kuko bageze murugo ukubona Nadine amapfa ntarashira atangira kongera kwikoresha kuri willy, willy nawe abonye bimurambiye ahita amutegera amuha Nandi mafranga make ahita ataha.(wibuke ko uyu mukobwa yamaze kumenya ko atwite)

Ubwo ba Luis nabo bageze iwabo bajya muri douche umwe ukwe nundi ukwe bageze murugo basanga mama Alice ntawuhari bahasanga Sabine numukozi gusa, ubwo mama Alice yari akibereye kwa Tantine baganira ibyabo ariko nagacupa kabagezemo Ubwo kuko amasaha yari amaze kwicuma Tantine we yahitaga yohereza abana muri Anex yashize mo computer maze akabohereza gukina game kuko Bari bakiri bato biga nko primary ndetse numukozi akajyayo nuko Tantine nawe agakora kurusinga Claude akaba araje akabanza agakora igifu ubundi agasibura ntiwareba! Njyirango muramuzi!!
Ariko uwo munsi bwo yaraje kuko gahunda yo kucyumweru yo yari ndakuka aje asanga abakecuru babaye intere Kandi Nawe yari aje azi ikimuzanye, ariko abona ko bitari bupfe koroha maze yigira inama yo kubanza gucyura mama Alice, ahita ahamagara Luis ati Ese uri murugo ngo uze utware ESPE nti ndahari .
Claude: zana Na solange muze mu mutware Ari Hano kwa Marie nako kwa Tantine(izina bwite rya Tantine ni Marie).
Bahita bajyayo kuko Bari barutanye maze bamufata mu maboko baramuzana bamugeza murugo ahita agwa agacuho(ahita asinzira), yamaze gusinzira abandi bahita bajya kumeza bararyama Luis nawe ahita ajya iwe ariko agiye gusohoka soso aramuherekeza amugeza hirya y’ibaraza ugana kwa Luis maze ahita amubwira ati chr ndagukunda Luis nawe ati nanjye ndagukunda barasomanye arinako basezeranaho, soso nawe aragaruka araryama ariko ubwo basohokaga Sabine yarabakurikiye bucece bakora ibyo bakora byose aba Reba mukugaruka rero Sabine yaje yiruka asitara kuntebe arababara cyane!! Ariko kubwamahirwe soso yari amaze gushyiramo ecouteur mu matwi ntiyagira icyo yumva.
Tugarutse kuri Claude yahise asubira kwa Tantine ariko Tantine nawe nubwo imbaraga Zari nke kubera inzoga mu mubiri Izo nzoga nanone zatumaga yumva atarara umusibuzi maze yigira inama ko Ari burarane Claude ibintu bidasanzwe bibaho kuko Claude yazaga agakora akazi ubundi agataha noneho biba ngombwa ko arara Ubwo Claude yararanye Na Tantine we kuko nta kundi yari kubigenza ngo atica contaro! Maze bararyamye ntiwareba nuko bucyeye Tantine akagira utwana twa murumuna we arera kamwe kagakubaganyi kitwa lucky kabura ikaramu ngo kajye kwiga, gahita gakubita urugi kinjira mu cyumba cya Tantine maze kabona muri douche harimo umuntu Kandi yareba ku buriri nabwo akabona Tantine we araryamye, gahita kamubaza ati Ese tanti ninde uri muri douche??
Tantine: Ni umuntu waje kunkorera amazi yanjye ntago yari akiza neza!!
Lucky: ngaho mpa igiceri njye kugura ikaramu.
Tantine amuha ibihumbi 2 ngo agure umugati maze yigurire nikaramu. Ariko lucky yagiye atekereza kuri uwo muntu waje gukora amazi akibaza igihe yaba yaziye kikamuyobera kandi urufunguzo rwo kugipangu ruraranwa n' umukozi kuko abyuka ajya gutega amata ku muhanda, ariko ubwana bumuzamo ntiyabigira impamvu cyane.
Tugarutse kuri soso yagombaga kubyuka ajya gucuruza ariko kwisaha ya saa tanu yari afite na gahunda yo kujya kwishuri yigira mo gutwara imodoka ngo aze gukora umwitozo wa circulation(ubwoko bwicyizamini gikorwa iyo bakorera uruhushya rwo gutwara) akaba Kandi yari kujyana yo Na Dianne kuko biganaga maze Ahita ahamagara Dianne ati nka saa yine unyureho murugo tujyane kwishuri undi arabyemera, mama Alice ubwo yabyutse nka saa Tatu ahita abaza soso impamvu atagiye gucuruza soso amusibizako impamvu Ari uko afite gahunda yo kujya kwiga, ubwo abwira Luis ati nsimbukana dore nakerewe, Luis nawe ati ntakibazo aba aramujyanye, bagisohoka igipangu Dianne aba araje nawe baganira Na soso akanya gato maze bahita basohoka igipangu bageze hanze babona Claude ahagararanye Na Tantine basa nkaho bateze Moto ubwo bikinga kugipangu gato Moto ije Claude arayurira ahita asoma Tantine amusezera maze Dianne abona nti bisanzwe agendeye kukuntu abona uwo Tantine nuburyo asanzwe azi Claude, agahinda karamushengura ariko agerageza no kwihanga kuko yakundaga Claude.
Ubwo barakomeje bajya kwishuri bagezeyo rero icyizamini batombora imodoka imwe ko ariyo bagiye gukorera mo umwitozo baratwara ariko ubwo umushoffeur wabigishaga akaba akunda Dianne ndetse yaranabimubwiye ariko Dianne kubera uburyo yakundaga Claude ahita amuhakanira amubwira ko afite undi, ubwo rero habanje mo Dianne mugutwara azenguruka ahabugenewe soso nawe yicaye mu modoka inyuma ahugiye kuri chat Na Luis kuko Bari basigaye baganira buri Saha kuko Bari bafite byinshi bahuriyeho!

Umushoffeur rero yabonye abuze uburyo aganira Na Dianne ahita afata umwanzuro wo kuba avuyemo we Na soso maze ngo bamureke Abe akata wenyine ariko uyu musore sicyo yari agamije kuko yagiraga ngo abanze avugane Na soso maze agire icyo amubwira kuri Dianne, baba barasohotse bageze hanze uwo muchoffeur witwa Peter aba abajije soso ati Ese Dianne ko numva mukunze ariko namusaba ko twaba incuti akanga Ese afite indi ncuti?!
Soso: yego arayifite ariko wowe uzamubwire ibikurimo wumve icyo yagusubiza, soso nawe urwango yangaga Claude rwo kutamesa kamwe yumvaga atareka ngo Dianne akomeze akundane nawe kuko yaherega no ku buryo nawe ubwe yamuterese amwumvisha ko nta yindi nshuti agira ariko akaza kuzamuvumbura kuva uwo munsi yahise yumva amwanze kuburyo Atari no kugumya kwihanganira ko Claude azakomeza kujya ababaza Dianne.
Peter rero nawe yumvaga azakomeza guhatiriza kugeza igihe amutsindiye ubwo Dianne inshuro ziteganyijwe yari azirangije maze Ubwo soso nawe ahita ayijyamo arezengurutse nawe igihe kigeze Dianne Na Peter bayivamo nawe akomeza kuzenguruka, abandi nabo bajya hanze ariko ubwo ukuntu Peter yatinyaga Dianne ntacyo yari kumubwira kirenze kubyo yamubwiye ariko akaba yari yamaze guhana numero Na soso afite igitekerezo cy’uko azahamagara soso akamubwira akazana Na Dianne bagasangira agafanta muburyo bwo kumwimenyereza bisanzwe.
Tugarutse kuri Claude nawe yageze kukazi acyerewe Kandi nubwo yari afite imodoka y’akazi ntago yagombaga kujya ayigendamo wenyine kuko hari n'abandi bakozi yabaga agomba gutwara ku kazi, yagezeyo rero asanga ibintu byakomeye ndetse manager yarakaye cyane kuko yari yanamuhamagaye kuri telephone ntiyayumva kuko yari kuri Moto ndetse yanarinze age ra ku kazi Atari yayibona. Agezeyo rero bamuha Remarque cg se bamubwirako niyongera imodoka izahabwa abandi.
Haciyeho igihe Peter ahana gahunda na soso ko Ari buzane Na Dianne bavugana aho guhurira Dianne nawe arabyemera araza ahageze asanga ni Peter baje guhura barasangira mbese Barishimana maze Peter Na soso bamubwira icyo bamushaka ho ko yaba inshuti na Peter maze nawe ahita  abakurira inzira kumurima, arababwira ati njye Claude ndamukunda ntago njye najarajaza umutima kuko byangora. Gusa Wenda Peter twaba inshuti bisanzwe akanyisanzuraho nanjye bikaba uko. Ubwo rero yasaga nkuwanzura bahita banataha ariko bataha soso yibaza ubwoko bw’ uburozi Claude yahaye Dianne byamuyobeye, kukoyibazaga uburyo Dianne azi neza ko Claude yigeze no gushaka gutereta soso biramucanga barinda batandukana akibyibazaho.
Tugarutse kuri mama Alice nawe yiriwe mukazi Amasaha akuze mbese igihe cyo gutaha cyigeze ahamagara Luis ngo yihangane aze amutware kuko we ngo arumva atameze neza, ariko ubwo nyamara yari ameze neza ariko yatekereza ukuntu agiye kwinyuza muri aboutillage wenyine biramushobera niko guhita ahamagara Luis, Luis rero nawe yari yarangije akazi kare ahita ajyana numu commissioner kumwereka inzu yari muri cyamunara ngo Arebe niba yayigura akazayibanamo Na soso we agira n’amahirwe arayibona ariko ubwo akaba yari yasanze iyo nzu ihagaze ku bihumbi 15,000 $ ushyize mu manyarwanda asaga millions 11, Ubwo Luis yabonye mama Alice amubwira ibyo kumucyura biba nko korosora uwabyukaga kuko Luis yari afite gahunda yo kumwaka amafranga ariko akabura aho yahera ubwo yumvaga Aribumwake ibihumbi 6000$ kuko yari aziko soso nawe afite andi ibihumbi 10 $, ubwo rero Luis yahise afata Moto ajya kuzana mama Alice maze Bari gutaha Luis ahita amubwira ati Niba unaniwe se waretse tugafata ka redbull(ikinyobwa bavuga ko cyongera imbaraga) ko ahari Wenda kagufasha, espe rero yabyumvise vuba ati ahubwo uwakanywerayo nawe ugafata icyo ushoboye ubundi tugataha.
Luis rero ntiyari kubyanga baba binjiye aka bar bamanuye ako gacupa kabo buhoro buhoro, arinako baganira.
Soso nawe yageze murugo asanga Ba Sabine Na wa mukozi wabo witwa vestine bahanishije m’ubuzimwe(ibiganiro byibasira abadahari ahanini byibanda ku gice kitari cyiza k’uvugwa muri byo) maze nawe ajya aho batamwumva ndetse batanamubona yiyumvira ubwo bugambo bwabo.
Vestine: ariko sha njye mbona mabuja awubanye Na Luis!
Sabine: ahubwo soso woe ntabyo uzi.
Vestine: njye mba mbona uburyo babana utapfa kumenya ko Ari umukozi, ngaho Reba igihe mujya muri sport basigaye baganira nkumva mabuja yishimye yasetse mpita –“njya kurunguruka mbona amuryamyeho”- ibyo abivuga yongorera.
Sabine: njye noneho nisomeye message za Luis Na soso ibyo rero woe uvuga simbizi.
Vestine: ubwo se Ari message no kubona umuntu aryamye ku wundi icyimenyetso ni ikihe?!
Ubwo soso aho yari Ari yikinze abumva kwigangana biramunanira ashaka guhita abasimbukana ngo ababaze byinshi ariko atekereje nkumuntu mukuru abona bishobora kubahungabanya ntibanamubwire arabihorera, ikingenzi ni uko yari amaze kumenya ibyibanze, dore ko nawe yari afite ibyo akemanga kumubano wa Luis Na tante we mama Alice.
Tugarutse kuri Claude nawe yiriwe yazinze isura atekereza ukuntu boss we yazindutse amuha Remarque Kandi Ari irari rya bakobwa nako abacyekuru ryabiteye, mbese arashoberwa, kuko yari yasebeye imbere yabo asa nkaho akuruye. Ubwo yibazaga ibyo byose rero Dianne yahise amuhamagara aramubwira ati Ese ko uhora umbwira ngo uzanzanira agachenette ntukazane biba bimeze gute?! Undi ati mbura umwanya ariko ubu Niba uri mu rugo ndaje nkakuzanire, Dianne ati Sawa banguka. Claude ajya munzu gushaka ako gachenette arakabura asubije ubwenge inyuma yibuka ko igihe Nadine aza kumusura yatashye yambaye chenette kandi ntayo
Yinjiye yambaye ahita afata telephone aramuhamagara Nadine nawe ntiyamubera umwana mubi amwerera ko ayifite amubwirako amusanga kukazi ke akayimuha. Claude rero yahise ajya kureba Nadine ku kabari aho akora ngo akamuhe.
Tugarutse kuri Espe Na Luis Ubwo bamaze agacupa kabo barataha ariko ibyishimo Ari byose ndetse Luis bahise banamusinyira cheque ya ½ cya mafranga yifuza ikindi gice akazagihabwa amaze gusohokana Na mama Alice hanze y’umugi bakajya kurya ubuzima, ubwo ariko uko batinze icyo gihe cyose soso nawe yabaga yandikirana Na Luis ariko Luis ntamubwize ukuri aho Bari ahubwo akamubeshya ko we yicaye mu modoka wenyine ategereje mama Alice ko Ari gusangira na bagenzi be. Ubwo baratashye bageze murugo soso Ubwo yari yatangiye kubacyeka maze afata telephone ifata amajwi ayomeka munsi y’ameza Bari burireho nabo baraje bajya kumeza nki bisanzwe bisanzuranyeho kuko Bari bizeye neza ko abandi baryamye, bajyaho bakomeza kuganira kuri gahunda banga zabo bamaze kurya Luis arataha ajya kuryama mama Alice nawe yagiye kureba ko igipangu gifunze neza yagarutse munzu soso nawe yamaze gufata telephone ye ahita yambara ecouteur ngo age kumva yumve…

Ntimuzacikwe n'igice cya gatanu!!
Iyi nkuru yahimbwe na Pacifique BANANEZA
Dukurikire ku mbuga nkoranyambaga.
Whatsapp | +250728987414
© Bancos, Inc. Rwanda 2017

Wednesday, April 26, 2017

LOVE STORY | Burya Byari Urukundo (Igice cya gatatu)

INKURU Y’URUHEREREKANE
INKURU: BURYA BYARI URUKUNDO
IGICE CYA 3

Duherukana willy agiye kugura simcard aziko ari bugende atwawe na soso ariko aza gusanga atariko bigenze kuko byarangiye Luis ariwe umutwaye doreko ari nako kazi yari ashinzwe.

Hagati aho mama alice yari yatangiye gukunda umukozi we Luis, duherukana amasanga hanze sinzi icyo yari agiye kumubwira, Ntiza igihe cyawe wisomere iyi nkuru!!!



Ubwo mama Alice yabonye ubwotonzi n'ubwiza bwa Luis nawe atangira kubona hari ukuntu yaba ari rudasumbwa, nuko ubwo bwari bugorobye abandi bose Bari munzu aramubwira ati none se musore wanjye waje tugasangira niba ntacyo bigutwaye ? Luis rero akaba ari umwana mwiza mu byukuri koko yaranubahaga. Nawe urumva ko atari guhakanira nyirabuja aba arinjiye ajyeze munzu Ubwo yasanze soso yahanishije na Willy ibyongereza bijya mbere umugani waba bahanzi ngo baradudubiza ! Ariko ubwo yarinjiye ajya kumeza ariko ubwo mama Alice yari yamaze kurya ariko mu rwego rwo kugira ngo asangize Luis ahita ajya muri fligo azana inanasi ayiha Sabine ngo ajye kuyironga maze ajyayo maze agaruka ntayo azanye aje gufata icyumba ngo ayitunganye Maze mama Alice ahita amubwira ngo ayizane ayimuhatire ibintu bitari bisanzwe bibaho, yarayihase maze abikora yicaye kumeza muri salon yo kuriramo ni ukuvuga ko ari Ku meza amwe na Luis ayitunganya baganira.

Bamwe Bari bahuje urugwiro rero bavugana ibyongereza luis yarinjiye bisa nka ho bikendeye kuko soso nawe nubwo yari yicaranye na Willy muruganiriro amatwi ye yabaga yibereye Ku kiganiro mama Alice yagiranaga na Luis doreko banavuze ingingo tashimishije soso Ubwo mama Alice yamusabaga ko yajya nawe aza agasangira nabo cg se agategurirwa ibiryo bye kugiti cye ariko ntiyigere ateka.
Yarabyemeye ariko mukubyemera kwe agira igitekerezo cy’uko yaza jya ashyirirwa iryo funguro munzu ye ahubwo Wenda agasiga urufunguzo. Yamaze kurya rero amasaha yanicumye kandi hafi ya Bose Bari bananiwe kandi mu gitondo Bose bafite akazi ni uko Luis ajya munzu ye n'abandi buri wese ajya kuryama.

Luis yageze kuburiri afata telephone yandikirana na soso bavugana uko umunsi wagenze nawe urabyumva abakunzi ibyo baganira ntubibura, bacyandikirana abona numero atazi iramuhamagaye yitabye yumva ni ijwi ry’umukobwa ariko ntiyamumenya undi aramubwira ati Ese wane ye?!
Luis:Hoya ariko ndumva ijwi Atari ubwa mbere.
Caller(uhamagaye): sha nukuri sinakwibwira pe!!
Luis: basi se tuziranye he?!
Caller: twize kukigo kimwe lover we!?
Luis: apuuuh!!!! Nakumenye bite byawe se?!
Caller: sha nibyiza pe!
Luis: none se nyuma yimyaka 5 ninde uguhaye numero yanjye?
Caller: sha ni umusore witwa Eddy ngo wazikuye kuri Whatsapp.
Luis(agwa mu kantu kuko uyu mukobwa barakundanye uretse ko nubwo yamucaga inyuma mubyukuri batandukanye ntawanze undi ahubwo Ari ukubura numero doreko nuwo mukobwa we yasibijwe kubera atigaga neza!
Luis: nonese umerewe ute ko tuburanye Cade?!
Caller(Cadette): sha ndaho kbsa nubwo Ibyambayeho bitatuma dukomeza gukundana? Ndabizi ko ubu waniboneye undi!
Luis: ni ibiki se byakubayeho? None se woe nyuma yanjye ntawundi muntu mwakundanye nyuma yanjye?
Cadette: sha arahari pe.
Luis: ok ni ibiki se byakubayeho ubundi ?!
Cadette: telephone iba ivuyeho atamusubije.
Ariko ako kanya ahita abona ubutumwa bugufi bwa Cadette bumubwira buti :”sha nari barutse!”, Luis biramutungura cyane. Ako kanya Cadette arongera aramuhamagara bakomerezaho ikiganiro, Cadette aramubwira ati nyine umugabo wanjye yanteye inda ahita ahunga maze papa anyirukana murugo kuko yabonaga ntazashobokana n’umugore we ahitamo kunkodeshereza. None se wowe amakuru yawe ?!
Luis : njye inshuti yanjye turikumwe tumaranye icyumweru 1 ariko tubanye neza cyane pe !
Cadette : sha nyine Ubwo nti wari uwanjye !!
Luis : ariko nzagusura usigaye uba he se ?
Cadette : nkodesha hafi y’iwacu kimironko !!
Luis : nzashaka umwanya ngusure !
Cadette : sha Sawa uzazane na chr wawe !
Luis : Luis aseka ati ntakibazo nzabimusaba !
Ubwo bwaje gucya mama Alice agomba kujyana na Willy kureba uko ikibanza kimeze, Ubwo rero areba kugirango bajyane ari batatu Maze soso abure uko ajya gucuruza kuko Ubwo urumva we ntiyari kubona umutwara kandi yari atarabona n’uruhushya, mama Alice ahita mo ko atwara Willy bakajya kureba aho bagiye kubaka dore ko hari no hanze y’umujyi.
Niko guhita afata icyemezo ajyana na Willy mu modoka ye Luis nawe ajyana soso mu mujyi ku kazi muri ya modoka nshya.
Bageze munzira rero Luis atekerereza soso ibya cadette yumva biramubabaje kuko hari n'umukobwa babaye incuti nawe akabyara agahita amera nkuwandagaye, kandi soso ajyendeye kubusabe bwa cadette bw’uko yabwiye Luis ati azazane ni inshuti ye, byahise bimwereka ko uwo mukobwa atari n’umuntu mubi kuko ibyo bishobora bacye. Soso rero yabwiwe iyo nkuru ahita ahindura isura mbese ubona agize impuhwe cyane anifuza ko bazajya gusura uwo mukobwa nako umubyeyi vuba.
Ubwo Luis yamugejeje Ku kazi baganirira yo iminota micye Maze Luis ahita afata moto asubira iwabo byumvikane ko yasize imodoka mu mujyi, Ubwo arataha ajya gushaka umusore wo Ku mumesera imyenda doreko we atari gusubira mu mazi kandi umushahara wari kubye !
Tugarutse kuri mama Alice na Willy bageze ahagomba kuba kwa iyo hôtel ya Alice n’umugabo we barahatambagira na Willy arahabona Ubwo barakata baragaruka bajya no kureba rwiyemeza mirimo wari wakoze inyigo yiyo nzu ngo bahane gahunda yo gutangira akazi. Bageze mu mujyi mama Alice abanza kujyana Willy gufata ifunguro muri hotel ahita anunguka igitekerezo cyo guhamagara uwo mu rwiyemeza mirimo ngo ahabasange.
Ubwo byari mu masaha yikigoroba bamaze gupanga gahunda zo gutangira imirimo yo kubaka mama Alice na Willy bahita bataha bageze murugo mama Alice ajya muri douche ndetse na Willy nawe aroga Maze Willy yegura igitabo arasoma, mama Willy nawe ajya Ku kabaraza yicarayo nuko abona Luis iwe harasa naho hakinguye kandi yari aziko adahari kuko atabonaga imodoka aho akumva ko Ubwo nawe adahari, Maze mama Alice ahamagara Sabine ati ndebera ko Luis ahari undi ati arahari kuva mugutondo yahise agaruka. Ok Sawa, ahita amuhamagara ati ngwino kuri salon tuvugane. Luis araza aza yambaye ipantaro ya siporo nisengeri Maze aza kumva ibyo nyirabuja amubwira mbere nambere yahise amubaza aho imodoka iri undi ati nayisize mu mujyi ntega moto nza ahubwo mukanya ndajya kuzana soso.
Mama Alice : kuki wayisize iyo uyizana ?
Luis : nabonaga ari gaspillage (gusesagura) ya essence .
Mama Alice : hoya ubutaha ntigatege ujye uhita uyizana wongere unayisubirane yo kuko nkubu iyo biba ngombwa ko uza kutureba byari kukurushya !
Ubwo ariko mama Alice uko yavuganaga na Luis ni nako yabaga yashize areba uwo musore uburyo ameze n’uburyo yivugura akumva ntazi utuntu turi kumwiruka mumubiri, ahari ubanza yari yatangiye kwiyumvamo uyu musore. Icyo nabibutsa ni uko mama Alice yapfakaye cyera amaze kubyara Alice ariko kuko yari akennye kandi afite intego yo gukora akiteza imbere bimurinda kugira undi Mugabo ashaka kugeza hashize icyo gihe cyose ntawe yigeze.
Ubwo yahise abwira Luis ati wanshimiye mu mugogo Luis nawe ashya ubwoba ariko ntakundi yari kubigenza aramushimira Maze noneho mama Alice yumva arasa naho arikwiyingera ibiro.
Ubwo amasaha yaregeze ngo Luis agende ajye gucyura soso ahita ahindura imyenda afata moto ajya kuzana soso, agezeyo asanga soso ari kumwe n’umukobwa umufasha gucuruza uwo mukobwa ariwe uri kwakira abakiriya naho soso nawe ari kuruhande abara ayo yacuruje.
Nuko Ubwo bahita bakinga soso abanza kujya kuri bank kubitsa ayo ma cash bavuyeyo barataha munzira rero bagendaga baganira ibyabakundana ariko soso we akaba yumva batagera murugo kuko yabaga azi neza ko amahirwe yo kubonana na Luis ari macye !
Tugarutse kuri Claude nawe yari atashye avuye kukazi agera murugo yumva atapfa kuhaguma wenyine ahita ahamagara ihabara rye ryitwa nadine ricuruza mukabar ahita amubwira ati bite se umuchr ?!
Nadine : Ni sawa chr ko wari waranyanze ra !?
Claude : sha ni akazi kenshi, none c uri hehe ?
Nadine : ndi murugo tu !
Claude : wansuye se ko numva ngukumbuye chr ?
Nadine : ubu se ko nari ngiye gukora ijoro ngo mbone amafranga, ubu nari ngiye kurara ncuruza mu kabari kuko mfite akabazo kankomereye ka nsaba nka 20,000 Frw !
Claude : sha ayo ndayaguha nta kibazo Wowe ngwino, fata moto ndayishyura
(Aho ibyo sibyo bita gukura ibyinyo !!)
Nyamukobwa yaraje aza rwose wagira ngo azi ikimuzanye yikoza kwa bagenzi be bamuha imiti ituma abantu bakora imibonano ariko umugore ntasame (urumva ko ariho abanyamwuga barushiriza abandi ubwenge !!), ni uko araza no kwa Claude akihagera yarebye kumeza ya Claude abona aga chenette kambarwa mu ijosi ubanza ari ako Dianne yahibagiriwe, Nadine uwo rero ntiyazuyaza aba agataye mu isakoshi ye !!
Nuko Claude azana ibyo guteka Nadine ati wapi kbsa tuma kamwe kumuhanda ugure nubusisiso nabyo gucana izo gas zawe.
Claude aba ahamagaye ka Eric(kagasore kumviriza abakuru !) ngo kamugire kumuhanda aragatuma nako karamutumikira nuko kagarutse agahemba 500 Maze yinjira munzu aracyinga ajya gusangira na Nadine bishyira cyera(namwe nti muri abana murumva uko byakomeje).
Ubwo tugarutse kwa Luis bahise bamuhamagara kumeza barasangira ndetse mama Alice abagurira icyo kunywa baranezerwa,ariko ubwo soso akaba ari gushaka uburyo aza kuraza Luis abandi Maze kuryama Maze yiga umutwe wo gufunga amazi ya toilette zo munzu kugira ngo aze kubona uko ajya kwipfumbatira umukunzi umupango arawuzuza yewe anabwira Sabine ko ashaka kujya kureba Luis nijoro ngo amufashe kubara amafranga neza kuko hari ibyo asanze yibeshye kandi ngo bari babatumye kugura ibikoresho byo kubaka(akaba aramubeshye).
Sabine : sha ntakibazo ugende ndakubwira ninjya numva tante aje ndakubwira tuvugeko wagiye muri toilette yo hanze !!
Nuko abandi bamaze kuryama,Soso aromboka ajyiye gukingura urugi yumva umuntu usa nkuri muri salon ariko kuko yari azi ko tante we aribwo acyigera mu buriri Kandi abanza koza amenyo, umukobwa ntiyabigira impamvu arakomeza acyingura Ava mucyumba cye yerekeza muri corridor, agezeyo abanza kurunguruka muri salon arebye abona ni willy wari uje gufata igitabo cye yari yibagiriwe muri salon. Ako kanya Sabine nawe ahita amugeraho yihuta amuzaniye telephone Bari kumuhagara byumvikane ko yari anayibagiwe, arebye asanga ni Luis wari umuhamagaye ariko akaba yari yanamwandiye ubutumwa bwinshi bumubwira ati:”chr ugire ibitotsi byiza ndumva umubiri unaniwe cyane simbashije kubona uburyo tunaganira kuri chat bye ijoro ryiza!”
Ubwo soso yabaye akiyisoma yumva acitse intege aramusubiza abona ntazibonye ahita amuhamagara yumva ntiri ho, byumvikana ko yari ayifunze ngo asinzire. Ubwo soso umujinya waramwishe Kandi mubyukuri kubera uburyo yagiye ahura nabasore benshi kubwa mahirwe agatahura ko Ari ubusambanyi bubazanye Atari yabaha umutima mwibuke ko yanakize igisumizi Claude nacyo cyitari cyimworoheye nabusa, iyo Niyo mpamvu imwe yatumaga yumva yashaka uburyo bwose Luis atamucika doreko we yagaragaraga nk’umusore witonda Kandi niko byari bimeze ikindi Kandi bigahura nuko yari yikeneye, ikindi Kandi soso yari yaragiriwe inama yo gushaka umusore umeze gutyo arayubahiriza ureke abubu ngo batarongowe nibipangu nimodoka zihenze ntibashaka nkaho birengagije ko ninkangu cg se ikindi cyiza cyasenya ibyo byose ariko kubona igisasu gihangamura urukundo nyarwo biragoranye!

Ubwo bwaracyeye soso ajya kukazi nkisanzwe ariko ajyana Na mama Alice Luis nawe atwara willy bajya kuri terrain gukurikirana imirimo yo kubaka iyo nzu, munzira willy yagendaga abaza Luis buri kimwe cyose cyijyanye nu buzima bwo mugihugu Luis rero kuko byari no mukazi ahemberwa akamubwira nuko willy ageraho abaza Luis ati Ese solange ni inshuti yawe undi ati Hoya! Ati ariko afite inshuti undi ati Sinzi gusa ntibyabura buriya niwe ubizi! Willy ati nabonye Hano hari abakobwa beza!
Undi ati baragerageza, bagezeyo rero ntibahatinda kuko batangaga amabwiriza maze ubundi willy Agafotora akoherereza alice!
Bamaze kuvayo willy ati tujye kuri ya bar amubwira iyo bahuriyeho Na rwiyemeza mirimo kuko willy yari yahabonye umukobwa mwiza ukora kuri service, nuko Luis amugezayo asa nkuwiheje mu modoka adashaka gusohoka kuko yumvaga Willy arafata ibyo afata akaza bakagenda ariko Willy we yashakaga ko bahatinda, ahita amubwira ngo baze bajye kuganira.
Ubwo mama Alice na soso nabo Bari mukazi, ari nako bagara bisanzwe nuko mama Alice abwira soso ati ariko Luis ubona ukuntu atwara neza yitonze mbese atwara nkuwitwarira iye uba ubona yigengeseye !
Soso : nukuri byo azi kwita kumudoka si nka Peter wahoze agutwara !
Mama Alice : Peter se ko icyo yari azi ari ugusinda !!
Soso : cyakora !
Ubwo bamaze kuvugana soso ahita yandikira Luis ati « chr tante yishimira uburyo utwara ngo ntiwangiza imodoka »
Luis : ati ese mwabiganiye ho ?!
Soso : yego sha !none se ntimuravayo ?!
Luis : twaje ariko hari aho twanyuze !
Soso : ok, Reka nkureke ndabona abakiriya biyongeye turasubira !
Luis : Sawa bye !!
Ubwo Luis yamaze kurya anywa agafanta Maze asubira mu modoka Maze Willy we Ubwo yari yicaranye numukobwa ukora muri ako kabari kuko asa nkaho arimo amusobanuza ibijyanye na bar yabo, uwo mukobwa nawe witwa Nadine yari yaguye ahashashe doreko na boss nyiri akabar atari ahari nuko bajyaho bararyongoye Luis arambiwe araza agaruka aho aza kwigurisha amazi Maze aza yegera ba Willy ariko yitegereje neza abona uwo mukobwa yambaye shenette imeze nkiyo yahaye Dianne Ubwo yari yagize isabukuru, ariko kuko ziba zisa ntiyabitindaho, Ubwo Willy yahise afata téléphone ye ayiha Nadine uwo Maze aramubwira ati : set my clock on Time(nshyirira isaha Ku gihe), nyamara muri téléphone hari handitsemo ngo « input your number (shyiramo numero zawe) »
Nyamukobwa arazimuha nuko bahita bataha bageze murugo mama Alice na soso nabo bahita bataha kuko batashye Kare bajya kwishyura imisoro, nuko bageze murugo basanga ba Willy bahageze, Luis yakuyemo tapis zo mumodoka ari kuziyo gereza kuko yari yabonye abasore bo mukinamba bazipfubije nuko mama Alice ahita amubwira ati ese ko mbona woza tapis byagenze gute cg ni modoka uri kuyoza abivuga aseka..
Luis nawe ati nabonye barazisizemo utuntu Niyo mpamvu nabyikoreye naho imodoka yo ndazindukirizayo.
Ubwo mama Alice yahise abwira soso na Willy ngo bajye muri sport ndetse na Sabine bajyane ngo birinda grippe Maze abwira Willy ukuntu byamufasha kwakira climat(ikizere)
Bafata inzira baragenda wa mukozi nawe aboneza iyi gikoni.

Bamaze kugenda Maze mama Alice ahamagara Luis aramubwira ati sinzongere kubona woza tapis niba ahubwo aho wogereza ari abaswa uzage ujya ahandi. Luis ati ntago nzongera uretse ko ntanicyo byari bintwaye mabuja. Mama Alice ahita amubwira ati ikindi kandi ntuzongere kunyita mabuja uge unyita Espe cg mama Alice sibyo ? Luis arikiriza ati yego sinzongera, Ubwo Luis we yacyetse ko ahari soso yaba yarabwiye tante we ko bakundana akaba ariyo mpamvu abona bamwitayeho ariko burya ibyo yabonaga bihunduka byari urukundo nyirabuja amufitiye.
Ubwo rero mama Alice yahise yimura ibyicaro yegera Luis ariko ubwo akaba acyenyereye agatenge mu mabere maze uko yegeraga kwicara aho Luis ari Luis we acyeka ko aje gushyiraho rideaux araza ayishyira ho neza maze ahita amwicara iruhande atangira kumubaza iby’ubuzima bwe busanzwe ati ese ubundi iwanyu nihe undi aramubwira,ariko ubwo bakavugana Luis areba hirya kuko mama Alice atari yikwije Ubwo Luis nawe yabuze ubwa kwicara kuko abo mumajyepfo Bari bacanye mare mare Ubwo abakuru mwabyumvise !! Nuko Ubwo mama Alice nawe aba arabihuhuye noneho aramwegera nkushaka kumuryamaho ari nako agatenge asa nkukegezayo, akiri muribyo wa mukozi aba arakomanze kurugi rwo muri corridor aje gufata ibisorori ngo ategure ameza, Ubwo aba ahosheje intambara atyo Luis nawe aboneraho ahita ahaguruka nkuwitaba téléphone arusimbuka atyo. Ariko nubwo yabonye asohoka mubyukuri we yasohotse yumva ko uko biri kose soso yaba yaraganiye na tante we, agendeye no kuba tante we yaramubajije ibyerekeye umuryango we bwite.
Tugarutse kuri baba sportif rero nabo bawugize uwabo barirutse si nakubwira icyo soso atamenye ni uko tante yabahendaga ubwenge ngo agire ibyo yikorera nubwo rwose bitamuhiriye. Hagati aho Willy nawe ubwo sport yo isa nkiyamunaniye kuko uburyo adakura ijisho kuri soso biratangaje, hagati aho Bari munzira bajyenda Sabine yageze ho arananirwa maze asigara yiyicariye munzira arabwirango nibaza barahita batahana.
Bamaze kugenda Sabine yahise yiyicarira hafi y'umuhanda mu ga sous jardin yikinira game kuko soso yari yayimusigiye nuko ajyiye kubona abona Luis yohereje sms Ati none se chr waba warigeze uganira Na tante wawe k’ urukundo rwacu? Nuko Sabine ajyaho asoma nizindi message aba atangiye kumenya byinshi kumubano wa soso Na Luis ndetse abona nibindi bigahunda bagiye bapanga dore ko abakundana uba utapfa no kumenya ibyo baganira ariko nka Sabine we yabaga afite amakuru yibanze kuri buri umwe bityo rero byaramworoheye kumenya byinshi kibyo baganiraga uretse ko we yanabacyekaga!

Ubwo Sabine yari agitegereje ba willy hakuziye agahungu kabangutse cyane kaba kaje kamwegera gatangira kumwibarisha ibyamvahe nanjya he ubwo kaba gashatse ibyo kubaza amazina ariko ako kanya ba willy baba babagezeho birangira ako gasore gakamye ruhaya!!
Ubwo bageze iwabo basanga mama Alice araryamye Luis nawe ubwo yari yirambitse muri geto ye nuko bajya muri douche ariko ubwo Sabine ategereje ko soso arangiza ngo nawe ajyemo yegera wa mukobwa wumukozi ngo Abe amufasha nuko ako gahwishi kumukobwa kaba kabajije Sabine ati Ese uriya musore Luis mupfana iki?!
Undi ati ntacyo uretse ko atwara willy niko kazi ke, ubwo Sabine acyeka ko ahari uwo mukozi wabo nawe yaba afite amakuru kubya soso Na Luis, ariko Sabine amurusha ubwenge ntuyamubaza byinshi, ariko ubwo uwo mukozi we yari afite icyo agendeyeho amubaza kuko yari yari yarungurikiye nyirabuja Na Luis mu muryango wako corridor akigira ibyo abona bidasanzwe.
Soso yamaze koga ahita aza kwicara hanze aba ariho anywera icyayi ariko ubwo yaje hanze kuko yari abonye Luis arimo arahanagura inkweto maze aragenda anywera hafi ye baganira kuko hasaga nkahaberetse ukuntu kuburyo abo hirya nitara Ryo hanze riba ritahamurika neza doreko hari no mugicucu cyimodoka, nuko bajya ho baraganira maze soso amwumvisha ukuntu bagomba gushaka amafranga macye bagatangira kubaka inzu yo kubanamo nuko soso ahita amubwira ati ubu njye we mfite ibihumbi 10,000$ twashakiraho andi tukareba uko twakwiyubakira ndetse anamubwirako ayo mafranga yayahawe Na Alice nyuma yo kumubeshya ko ajyiye kwiga masters ariko amubeshya nuko ubwo Luis arebye hirya gato abona mama Alice yabumvirizaga maze ahita avugira hejuru ati…
Nti muzacikwe n'igice cya kane!!

Iyi nkuru yahimbwe na Pacifique BANANEZA
Dukurikire ku mbuga nkoranyambaga.
Whatsapp | +250728987414
© Bancos, Inc. Rwanda 2017